Print

Burundi: Imodoka yari yuzuyemo abantu inyuma yakoze impanuka yahitanye benshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 April 2019 Yasuwe: 5532

Iyi modoka yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere igahitana abantu batavuzwe umubare,mgo yari ifite umuvuduko mwinshi bivugwa ko ariwo wabaye intandaro yo gutuma abantu bapfa.

Abatangabuhamya babwiye SOS Medias dukesha iyi nkuru ko mu bapfuye harimo abasirikare b’Uburundi ndetse n’abasivili.

Bamwe mu bakomerekeye muri iyi mpanuka bahise bajyanwa kwa muganga nyuma y’ubutabazi bwakozwe ubwo iyi mpanuka yari imaze kuba.