Print

Itangazo rya cyamunara y’umutungo utimukanwa ugizwe n’ubutaka buri mu Murenge wa Rilima Akarere ka Bugesera

Yanditwe na: Ubwanditsi 8 May 2019 Yasuwe: 209

Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose ko babyifuza ko kuwa mbere taliki ya 13/5/2019 saa tanu n’igice za mu gitondo (11h30) azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ugizwe n’ubutaka wa Kamanutsi Mathieu iherereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Rilima, Akagali ka Ntarama, Umudugudu wa Nyamure ngo harangizwe urubanza Nyiramutarama Fernand yaburanye na Kamanutsi Mathieu.

Cyamunara ikazabera aho umutungo uherereye. Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri nomero 0788734008.