Print

Menya byinshi utari uzi kuri Nsengiyumva uzwi nk’Igisupusupu unasobanukirwe ijambo yavuze ngo ’Kinjugutire Ngisame’ nibindi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 14 May 2019 Yasuwe: 7684

Mu banenze amagambo Nsengiyumva yakoreshe mu ndirimbo Mariya Jeanne harimo n’ umuhanzi Mavenge Soudi wanakoze indirimbo akosora iya ‘Nsengiyumva’.

Nsengiyumva avuga ko Alain Mukurarinda wamufashije ibihangano bye bikamenyekana amufata nk’ umubyeyi we. Ati ‘uriya tumufata nka Papa’.

Mavenge Sudi mu ndirimbo Nyiragicari avugamo ‘Ngo nkundira nguhoze baragusebeje’, ashaka kuvuga ko amwe mu magambo Nsengiyumva yakoresheje mu ndirimbo ‘Mariya Jeanne asebya umukobwa yaririmbaga’.

Mu kiganiro kuri KT Radio , Nsengiyumva yabajijwe icyo agenderaho mu guhimba indirimbo avuga ko agendera ku kintu abantu bakunda. Ngo niyo mpamvu mu ndirimbo ye humvikanamo , amanotati(inyanya), isukari n’ amajyane.

Indi mpano iri kuvugwa cyane ni mu muziki nyarwanda ni ‘Clarisse Karasira’, wabaye afashije hasi gato umwuga w’ itangazamakuru ngo abanze ashyire imbaraga mu muziki.

Nsengiyumva na Karasira bahuje uwo Karasira yitwa umugenga(manager). Umugenga wabo ni Alain Muku nawe wakanyujije mu myaka yashize mu ndirimbo nka ‘Tsinda Batsinde’ ivuga ku mupira w’ amaguru.

Clarisse Karasira na Nsengiyumva kurya bahuriye k’ Umugenga bavuze ko bafite gahunda yo kuzakorana indirimbo. Nsengiyumva yavuze ko iyo ndirimbo izandikwa na Karasira.

Nsengiyumva yamaze amatsiko abibazaga icyo ngo ‘kinjugutire ngisame avuga ko ari igikapu, gusa ku rundi ruhande umuntu yakwibaza niba ari igikapu yasabye ko bamukopa.

Ati “Urabona uriya musheri tukiba mu cyaro yaremeraga gake mfite tukagasangira, noneho biza kuba ngombwa tujyana I Kigali tugeze I Kigali arampinduka. Ampindutse urabona ko bariya basore aho yangejeje nahise mbona ko I Kigali ari iwabo w’ abakire koko.”

Akomeza agira ati “Ubwo narahageje anjugunya bordure (inkengero z’ umuhanda), urabona ko yari amfitiye igikapu, ndibaza nti ese ubu mama mubwire igikapu akimpeee, nti oya! Noneho nsa n’ umujanisha mu Kinyarwanda kimbitse ndamubwira nti ko ureba naguye, wakinjugutiye nkagisama, ko ureba ntayo mfite yo kubasha kuguha (amafaranga?)”

Nsengiyumva avuga ko abumvise ibindi ari abamurwanya. Ati“Abakurwanya ntibabura kandi umuntu iyo akurega ntabwo akurega byiza”.

Clarisse Karasira ukunze kugira amahirwe yo kuba ari kumwe na Nsengiyumva avuga ko ari umugabo usetsa cyane, Clarisse ati “Nsengiyumva, ni umuntu…buri muntu wese ndamumutuye, mwirirwanye ntabwo wakwibuka ko ku Isi habaho ibibazo”


Comments

10 September 2019

Amakuru yamavubi


10 September 2019

Amakuru yamavubi