Print

ShaddyBoo yavuze impamvu agiye kumara ukwezi atikoza imbuga nkoranyambaga[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 20 May 2019 Yasuwe: 3131

Mu kiganiro aherutse kugirana n’inshuti ze kuri uru rubuga yavuze ko agiye kumara igihe kingana n’ukwezi adakoresha imbuga nkoranyamaga kubera igisibo arimo cy’ukwezi kwa Ramadhan.

Uyu mukobwa wabaye ikimenya bose ku mbuga nkoranyambaga asanzwe ari umuyoboke w’idini rya Isilamu.

Yatangaje ko yahisemo gufata iki cyemezo kubera ko biri mu bintu bahatirizwa gukora kuko buri mu muntu wese aba ategekwa guhagarika bimwe mu bintu akunda cyane mu rwego rwo kugirango yiyegereze Imana.

Yaboneyeho kubwira abamukurikiye ko nubwo abaye ahagaritse kuzikoresha bitavuze ko azivuyeho ahubwo azajya agerageza guteraho ijisho mu rwego rwo kureba ubutumwa bugufi aba yandikiwe gusa ngo nyuma y’igisibo azahita agaruka nkuko bisanzwe.



Comments

have 20 May 2019

atazikoza se arahari,arafunze erega uwo nuwo yahaye uburenganzira bwogukoresha urubuga rwe,naho ubundi we ntahari