Print

Uganda: Umupolisi yafashe ku ngufu umukobwa wiga mu mashuli abanza wari umuzaniye ikirego

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 May 2019 Yasuwe: 2426

Uyu mupolisi wakoze aya mahano kuwa 13 Gicurasi 2019, yatawe muri yombi mu ibanga nyuma yo gusambanyiriza uyu mwana w’umukobwa ku biro bya polisi nkuko ikinyamakuru Chimpreports kibitangaza.

Uyu mwana w’umukobwa bivugwa ko yitwa Karungi, wasambanyijwe atuye mu gace ka Kitega, mu kagari ka Lugazi mu Karere ka Buikwe mu gihugu cya Uganda.

Nkuko raporo ya polisi ibivuga, uyu mwana w’umukobwa yafashwe ku ngufu n’uyu mupolisi, agiye ku biro bya Police kurega bamwe mu bana bigana bamusagarira bashaka kumufata ku ngufu.

Uyu mupolisi yumvise ikirego cy’uyu mwana arangije amusaba ko bajyana mu cyumba akamusobanurira neza uko byagenze,bahageze aramusambanya.

Ubwo uyu mupolisi yarimo asambanya uyu mwana ku ngufu,yafashwe na bagenzi be babonye amaraso kuri matola kandi amashuka yanduye barabifata kugira ngo byifashishwe mu iperereza.