Print

Umuraperi Riderman yavuze impamvu itangaje yatumye afana ikipe ya Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 May 2019 Yasuwe: 5550

Riderman utajya asubira inyuma mu njyana ya Hip Hop kubera ubuhanga butangaje agira mu myandikire ye,yabwiye Flash TV ko afana ikipe ya Rayon Sports nubwo atajya aha umwanya munini ibijyanye n’imikino ndetse yemeza ko yayikundishijwe n’abahanzi bagenzi be barimo Safi Madiba na Mico The Best.

Yagize ati “Nkurikirana umupira w’amaguru gusa ntabwo ari cyane.Nkunda ikipe ya Rayon Sports.Ubusanzwe ntabwo nakundaga Football cyane ariko abantu banyanduje gufana Rayon Sports ni Safi na Mico The Best ndetse n’abandi bakinnyi bakunda Rayon Sports.Nisanze ndi umufana wa Rayon Sports kubera ukuntu yatsindaga bakishima turi kumwe.”

Uyu munyabigwi mu muziki nyarwanda,aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise Mambata yafatanyije na Safi Madiba,bakunze gukorana indirimbo cyane aho kuri ubu ibaye iya 3.

Riderman yavuze ko yishimiye ko Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere ndetse yemeje ko nawe ategereje ko itwara igikombe akishima nk’abandi bafana.

Riderman yasobanuye ko Mambata ari ijambo ry’ikinyarwanda rikoreshwa iyo umuntu yambaye inkweto nabi, azibusanyije nibwo bavuga ngo "yambaye Mambata".

Riderman yavuze ko akunda ikipe ya Rayon Sports

Rideman na Safi bombi bafana Rayon Sports bashyize hanze amashusho y’indirimbo "Mambata "bakoranye


Comments

Rayon 23 May 2019

Nibyo rwose ahubwo abari mubuyobe n’abadakunda Rayon.Tinya ikipe iriho kuva 1968.