Umuraperi w’Umwana, Patrick Ssenyonjo uzwi ku izina rya Fresh Kid w’imyaka irindwi wo mu gihugu cya Uganda, nyuma yo gukimbirana n’ubuyobozi bwamusabaga guhagarika ibikorwa bya muzika akabanza kwiga yagaragaye yarisubiyemo.
Uyu mwana kandi wari ushagawe n’itangazamakuru afite ibitabo imbere ye, ubwo abanyamakuru bari bamutunze camera na mikoro nyinshi, yagaragaje ko yashyize mu bikorwa ibyo yasabwe na Minisitiri ufite mu nshingano urubyiruko n’abana wamusabaga kujya ku ishuri yakwanga akajyanwa mu kigo ngororamuco.
Nk’uko byatangajwe n’uwitwa Raheem, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko Fresh Kid yagiye ku ishuri mu Kigo gikomeye cya Kampala Parents School ndetse anamwifuriza amahoro n’imigisha.
Ikinyamakuru Dailymonitor cyo kigatangaza ko Fresh Kid azajya yiga nta kintu na kimwe yishyura, yaba amafaranga y’ishuri cyangwa se ibikoresho. Byose biri mu maboko y’ikigo, icyo ababyeyi asabwa ni ukuzajya basura umwana wabo, bakamenya uko abayeho n’iby’imyigire ye gusa.
Fresh Kid ni umwana w’imyaka irindwi ufite impano idasanzwe mu kuririmba mu njyana ya Hip Hop, nyuma y’ikiganiro yagiranye na Minisitiri ufite mu nshingano abana n’urubyiruko, yamwemereye gusa kuzajya yitabira ibitaramo mu biruhuko, mu gihe cy’amasomo agakurikirana ibyo ku ishuri.