Print

Perezida wa Real Madrid yatangaje umukinnyi w’umuhanga yakunze kurusha abandi mubo yaguze bose

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 May 2019 Yasuwe: 6003

Mu myaka 15 amaze ayobora Real Madrid,Florentino Perez yasinyishije ibihangange nka Zinedine Zidane,Luis Figo,David Beckham,Ronaldo Luis Nazario de Lima,Kaka n’abandi ariko yabwiye ikinyamakuru Onda Cero ko Cristiano Ronaldo ariwe mukinnyi w’ibihe byose mubo yaguze bose.

Yagize ati “Cristiano Ronaldo ni urugero rwiza rw’umukinnyi w’intangarugero kandi udateza ibibazo.Niwe mukinnyi w’umuhanga cyane kurusha abandi mubo nasinyishije bose kandi yambaniye neza nk’umukinnyi ndetse n’umugabo usanzwe.”

Perez yavuze ko kwerekeza muri Juventus kwa Ronaldo kwatewe n’uko yifuzaga guhangana gushyashya ndetse ngo nta kibazo cy’amafaranga bagiranye.

Perez wabaye perezida wa Real Madrid mu mwaka wa 2000 akaza kuva ku mwanya mu gihe cy’imyaka mike akongera akagaruka,yasinyishije abakinnyi bakomeye bataziwe nk’aba galactico ariko ngo muri abo bose nta waruhije uyu munya Portugal yasinyishije muri 2009 amukuye muri Manchester United ku kayabo ka miliyoni 84 z’amapawundi.
Perez yavuze ko Cristiano Ronaldo ariwe mukinnyi mwiza cyane mubo yasinyishije bose