Print

Ruhango:Umugore umaze amezi 8 yishwe n’umugabo we yataburuwe mu nzu babanagamo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 June 2019 Yasuwe: 5597

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Kigali Today abitangaza,uyu Ndikumana Celestin yiyemerera ko amaze amezi umunani yishe n’umugore we amushyingura mu nzu babanagamo aho ngo yabwiraga uwamubazaga iby’umugore we ko yahukanye.

Amakuru y’urupfu rwa Nyirahabineza yatanzwe n’uwakodeshaga amazu ye na Ndikumana Celestin, umurambo we uhita utabururwa ujyanwa ku bitaro kugira ngo hamenyekane iby’urupfu rwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Velens, yavuze ko kuba hashize amezi 8 yose bataramenya iby’urupfu rwa Nyirahabineza Jacqueline bitavuze ko inzego z’ubuyobozi ziraye, ahubwo ko bamwe mu bashakanye bahishira ibibazo byabo bigatuma ubuyobozi butamenya amakuru yose ngo bukumire imfu za hato na hato mu miryango.

Yagize ati “Ntabwo umuntu yavuga ko inzego zarangaye, burya iyo abantu babana mu nzu nk’umugore n’umugabo, ibyo bashobora gupfa ari nijoro cyangwa ikindi gihe hari igihe abantu badashobora kubimenya. Izo nzego ziba zikorera hanze. Keretse wenda bisakuje.

Hari amakuru avuga ko baturukaga Karongi. Umugabo yavugaga ko umugore yahukanye, abantu ntibabitindeho cyane.”


Comments

gatare 5 June 2019

Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hapfa abagore barenga 7 buri munsi bishwe n’abagabo.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions.Impamvu mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,tukubahana,etc... Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc...Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.