Print

Ange Kagame yashimiye abamwambitse we n’umukunzi we bagaseruka baberewe mu birori byo kumurika imideli[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 10 June 2019 Yasuwe: 8817

Ange Kagame, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, yatangaje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, yagiye gushyigikira ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) akitabira Rwanda Fashion Week ari kumwe n’umukunzi we Bertrand Ndengeyingoma wamusabye akanamukwa mu mpera z’umwaka ushize wa 2018.

Ange Kagame kandi yashimiye inzu itunganya imideli y’imbararo itandukanye y’ibikorerwa mu Rwanda izwi nka Moshions, kuba yaramwambitse neza we n’umukunzi we bakaberwa muri ibi birori. Yanashimiye kandi abateguye ibirori bya Rwanda Fashion Week bisanzwe biba buri mwaka.

Moses uyobora Moshions, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko kuba Ange Kagame yishimiye uko we n’umukunzi we bambitswe, ari ishema kuri bo ariko bikaba n’ikimenyetso cy’uko ibikorerwa mu Rwanda bifite ubwiza bw’umwihariko. Yavuze ko buri wese akwiye gushyigikira ibikorerwa mu Rwanda no guharanira ko birushaho gutera imbere.