Print

Real Madrid yasabwe gukora ikintu gikomeye kugira ngo ibone Paul Pogba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 June 2019 Yasuwe: 3585

Real Madrid yabwiwe ko kugira ngo itazagongwa n’ibihano bya UEFA [FFP],igomba kugurisha abakinnyi bamwe ifite kugira ngo ibone izi miliyoni 135.

Real Madrid yamaze kugura abakinnyi bakomeye barimo Eden Hazard na Luka Jovic ndetse nyuma y’imikino yo gushaka itike ya Euro 2020 izahita isinyisha myugariro Ferland Mendy wa Lyon.

Zidane yabwiye ubuyobozi bwe ko akeneye undi mukinnyi wo hagati ariko bumubwira ko agomba kubanza kugurisha bamwe mu bakinnyi badatanga umusaruro.

Bamwe mu bakinnyi Real Madrid yifuza kurekura barimo Isco ,Marcos Llorente,Lucas Silva,Dani Ceballos,Mateo Kovacic,James Rodriguez,Gareth Bale,Raul de Tomas,Borja Mayoral,Mariano Diaz, Keylor Navas, Jesus Vallejo,Sergio Reguilon,Theo Hernandez.