Print

Hashyizweho impapuro zita muri yombi Wema Sepetu

Yanditwe na: Martin Munezero 12 June 2019 Yasuwe: 4240

Uyu munsi nibwo urubanza rwe rwagombaga kuburanishwa ku byaha aregwa kuva mu Gushyingo 2018, ubwo hajyaga hanze amashusho arimo asomana n’umusore.

Icyo gihe uru rukiko rwa mutumijeho, ubushinja cyaha butangira ku muhata ibibazo nawe yemera ko ibyo yakoze ari amakosa anasaba imbabazi, yategetswe kwishyura amashiligi ya Tanzania ibihumbi 444 kugira ngo aburane ari hanze.

Ubwo uru rubanza rwabaga uyu mukobwa ntiyigeze ahagarara, , umwunganizi we mu mategeko akaba yavuze ko yaje ariko akaza kugenda urubanza rutarangiye bitewe n’uburwayi butunguranye yagize.

Ubushinjacyaha buvuga ko n’ubwo Wema Sepetu n’umwunganizi we baba bavuze ikibazo cyabo mbere y’ighe bitari bikwiye gukurahoko bagomba kwitaba uru rukiko.

Maira Kasonda, ukuriye urukiko rwa Kisutu akaba yahise asinya impapuro zisaba ko Wema Sepetu atabwa muri yombi.

Wema Sepetu umukinnyi wa filime ukomeye, muri 2006 yabaye Nyampinga w’igihugu cya Tanzania, nyuma muri 2012 aza gukundana n’umuhanzi Diamond Platnumz.