Print

Sergio Ramos yanze gutumira mu bukwe bwe Cristiano Ronaldo bakinannye igihe kinini

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 June 2019 Yasuwe: 4724

Benshi mu bakunzi ba ruhago batangajwe n’ukuntu Ramos yatumiye David naVictoria Beckham mu bukwe ndetse yanatumiye myugariro Gerard Pique bakunze guhangana kuko akinira mukeba Barcelona n’umugore we Shakira ariko nta mwanya yaboneye Cristiano Ronaldo.

Sergio Ramos agiye gushyingiranwa n’umukunzi we usanzwe ari umunyamakurukazi Pilar Rubio muri izi mpera z’icyumweru mu bukwe buzitabirwa n’abakinnyi batandukanye batarimo Ronaldo wimwe ubutumire.

Marca yavuze ko Ramos yatumiye abantu 500 mu bukwe bwe ariko yanze gutumira Cristiano Ronaldo babanye mu ikipe ya Real Madrid mbere y’uko yerekeza mu ikipe ya Juventus.

Itsinda rya AC/DC rizaririmba mu bukwe bwa Ramos bivugwa ko rizishyurwa akayabo k’ibihumbi 900 by’amapawundi.

Ubu bukwe buzitabirwa kandi n’umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane na perezida wayo Florentino Perez.

Bivugwa ko Ronaldo na Ramos bagiranye amakimbirane mbere gato y’uko yerekeza muri Juventus ariyo mpamvu yanze kumutumira mu bukwe bwe.


Ramos yanze gutumira Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Georgina mu bukwe bwe