Print

Xavi yatangaje ingeso mbi yokamye Lionel Messi ku buryo atashobora kuyivaho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 June 2019 Yasuwe: 5615

Ubwo Xavi yaganiraga n’umunyamakuru w’Umurusiya yamubwiye ko Messi ahorana igitutu yishyiraho ndetse ngo kubera ubuhanga bwe ahora yumva yakora byose.

Yagize ati “Ingeso imwe mbi ya Messi.Ntayo.Ahora yishyiraho igitutu.Yumva ko agomba gutanga ibyo afite byose bikamutera kwishyiraho igitutu.Ni umuhanga cyane kandi bihora muri kamere ye.”

Ikigaragaza ko Messi yishyiraho igitutu cyane ni uko nyuma yo guhabwa igitambaro cy’ubukapiteni yasezeranyije abafana ko bagomba gutwara UEFA Champions League mu mwaka w’imikino ushize gusa baje gusezererwa na Liverpool ibatsinze ibitego 4-3 mu mikino yombi.

Xavi yavuze ko aticuza kuba yaratwawe Ballon d’or na Messi ngo kuko iyo badakinana FC Barcelona itari kuba yaratwaye ibikombe byinshi ndetse ngo we ntabwo yari kuzafatwa nk’ umukinnyi ukomeye nkuko yasezeye umupira w’amaguru yubahwa.

Abajijwe ku cyatuma FC Barcelona yongera gutwara Champions League,Xavi yavuze ko ikeneye kugura abakinnyi bakomeye bo gufasha Messi kuko nta bakinnyi beza afite ngo atabasha gutwara ikipe wenyine.


Xavi yavuze ko Messi yishyiraho igitutu kirenze muri FC Barcelona


Comments

17 June 2019

Umutwe w’inkuru yawe ntabwo uhuye
n’ibikubiyemo.
Ntabwo bigaragara ko ari ingeso yamwokamye ku buryo atayivaho nk’uko Xavi yabivuze.