Print

Muhanga: Inyubako y’amaduka iri imbere ya gare yafashwe n’inkongi irakongoka

Yanditwe na: Ubwanditsi 19 June 2019 Yasuwe: 9463

Inyubako irimo amaduka iri imbere y’ikigo abagenzi bategeramo imodoka (gare) mu mujyi wa Muhanga muri uru rukerera rwo kuwa gatatu taliki 19/6/2019 ifashwe n’inkongi irashya irakongoka.

Inyubako yibasiwe n’inkongi ikaba iteganye neza n’aho imodoka zisohokera muri gare Ubu twandika iyi nkuru imodoka ya Polisi izimya inkongi ikaba irimo kugerageza kuzimya amakara n’ibirimi by’umuriro ngo n’ahandi hadafatwa.

Mu maduka ahiye harimo n’ihahiro (Supermarket) ryari ikomeye cyane muri kariya gace bitaga kwa Mama Loik.

Ntiturabasha kuvugana n’ubuyobozi ngo tumenye agaciro k’ibyangiritse n’icyateye inkongi. Gusa, amakuru dufite ni uko hari amahirwe ko nta muntu waburiye ubuzima cyangwa ngo akomerekere muri iyi nkongi.


Imodoka ya Polisi iri kuzimya


Comments

serge RUGANINTWALI 19 June 2019

twihanganishije ba nyiri amazu yahiye,turasaba abacuruzi kwishinganisha mu bigo by`ubwishingizi kukoimpanuka idateguza.murakoze