Print

Donald Trump yiyemeye cyane ku mugore wamushinje ko yashatse kumufata ku ngufu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 June 2019 Yasuwe: 1881

Donald Trump arahakana ibyo ashinjwa ko yashatse gufata ku ngufu uyu mugore, avuga ko badakwiranye rwose yamuharabitse.

Perezida Trump avuga ko umunyamakurukazi Carroll "yabeshye cyane" ku byo amushinja ko yashatse kumufata ku ngufu mu mangazini y’i New York ngo kuko badakwiranye.

Trump yabwiye ikinyamakuru The Hill ati “Ndabivuga mu kinyabupfura cyinshi, ubwa mbere ntidukwiranye, ubwa kabiri ntibyigeze biba, ntibyigeze biba.”

Umunyamakurukazi Carroll w’imyaka 75 yavuze ko yahuye na Trump mu maduka ya Bergdorf Goodman muri Manhattan hagati ya 1995 na 1996, baramenyana cyane ariko ngo uyu muperezida usanzwe ari umuherwe yamusanze mu cyumba yarimo kwambariramo, ari naho avuga ko yamufatiye ku ngufu.

Uyu mugore yavuze ko Trump yamusabye inama ku myenda yifuzaga kugurira undi mugore,amusaba ko yayigera akareba uko imeze nibwo yamusanze mu cyumba yari ari guhinduriramo ashaka kumusabanya

Mu biganiro yagiranye n’amateleviziyo ya CNN na MSNBC, Carroll asanzwe yandikira ikinyamakuru Elle yavuze ko agiye gushyiramo imbaraga kugira ngo Trump akurikiranwe.

Umunyamakurukazi Carroll abaye umugore wa 16 ushinjaTrump ko yamufashe ku nguvu.Trump we akomeza guhakana ibyo ashinjwa byose.