Print

Abasore 3 bafashwe bari gushaka kwiba imashini za Positivo mu kigo cya Groupe Scolaire Maya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 July 2019 Yasuwe: 3118

Umwe mu bafashwe witwa Isaac wari uturutse i Rubavu yavuze ko impamvu yaje kwiba izi mashini kuko yari yaziboneye isoko rishyushye muri DR Congo.
Umuvugizi wa Police mu Majyaruguru, CIP Alexis Rugigana yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko aba basore bemeye ko bari bagiye kwiba izi mudasobwa.

Yagize ati “Nibyo koko turabafite. Umuto muri bo afite imyaka 18 y’amavuko kandi babiri bari basanzwe bazwi mu gasanteri k’inaha mu Gahunga.”

Ubujura bwa mudasobwa burogeye mu mashuli,kuko taliki 02, Nyakanga, 2019 abajura bibye mudasobwa nyinshi mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rwisirabo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba,banica n’umwe mu barindaga ikigo.

I Karongi naho baherutse kwiba mudasobwa mu kigo cy’amashuri cya ES Gasenyi. Hari hashize igihe bibye izindi mudasobwa mu kigo cy’amashuri cya Mukungu (byombi biri mu murenge wa Mutuntu).

Umwaka ushize hari izindi mudasobwa zibwe mu kigo cy’amashuri kitwa ES Musango kiri mu Murenge wa Rwankuba mu Karere ka Karongi.

CIP Rugigana yasabye abazamu barinda ibigo by’amashuli kurushaho kuba abanyamwuga, bagakora akazi kabo badacogora kandi mu bunyangamugayo. .


Comments

sadah 20 July 2019

Babiryoze ikindi nisabira nibakanjye babahisha mumaso nooo bajye bareka turebe abobahemu