Print

RUHANGO:Itorero rya ADEPR ryanze gusezeranya abageni ngo umukobwa aratwite

Yanditwe na: Martin Munezero 12 July 2019 Yasuwe: 3808

Uyisenga Ildephonse na Banamwana Sadako bari gushyingirwa uyu munsi imbere y’ Imana, nyuma y’ uko basezeranye imbere y’ amategeko tariki 25 Mutarama 2019.

Aba bageni bagiye kwipimisha ngo harebwe ko umukobwa adatwite, itorero rizabone uko ribasezeranya basanga umukobwa atwite inda y’ ukwezi kumwe.

Uyisenga yavuze ko itorero rikimara kwanga kubasezeranya byabababaje ndetse agashaka kwiyahura ariko ngo nyuma we n’ umukunzi we baje kubyakira.

Yabwiye Kigalitoday ko nubwo gusezerana mu rusengero byahagaze, ngo indi mihango yari iteganyijwe uyu munsi irimo gusaba no gukwa irakomeza.

Ngo nyuma yo gusaba no gukwa aratahana umugeni we abazanye impano bazitange ubundi bage kwibanira, nyuma azage gusaba imbabazi mu itorero. Uyisenga avuga ko amaze imyaka myinshi muri ADEPR ndetse ngo yari n’ umuririmbyi muri korare ya paruwasi.

Uyisenga na Banamwana ntabwo aribo bageni ba mbere ADEPR yanze gusezeranya bazira ko umukobwa atwite.

Muri Mutarama uyu mwaka wa 2019, iri torero ryanze gusezeranya Sinarimbizi Jean Damascene wo mu karere ka Bugesera wagombaga gusezerana na Uwizeyimana Fortunée, kubera ko Uwizeyimana yari atwite.

Sinarimbizi yabwiye Ikinyamakuru ukwezi dukesha iyi nkuru ko byamubabaje, gusa nabo bahise bafata icyemezo cyo kwibanira badasezeranye mu rusengero.
Bamwe mu bapasiteri bavuga ko iyo umuntu yiyemeje gusezerana mu idini rifite amahame yo kudasezeranya umukobwa utwite agombwa kubyirengera igihe bimubayeho.

Pasiteri Antoine Rutayisire umwe mu bapasiteri banzwi cyane mu Rwanda avuga ko mu idini ayobora ry’ Abangilikani basezeranya abageni n’ iyo umukobwa yaba atwite.

Yagize ati “Twebwe muri Angilikani nta tegeko tugira ribuza gusezeranya umukobwa utwite, turabasezeranya. Uba ugize Imana akarongorwa akaba agukuriye ikimwaro mu nzira, ariko ubundi hari andi matorero atabyemera, kandi ibyo ni disipurine (discipline) yabo”.

Hari bamwe mu bangiwe gushyingirwa n’amatorero n’amadini basengeragamo kubera ko umukobwa atwite, bavuga ko kugira ngo basezerane imbere y’Imana byagiye bibasaba kujya gushaka abapasiteri bigenga bakaba ari bo babasezeranya.

Umushumba wa ADEPR mu karere ka Ruhango ntacyo aratangaza kuri iyi ngingo gusa ikizwi ni uko iri dini ryasabye abakiristo baryo kutitabira imihango wo gusaba no gukwa mu bukwe bwa Uyisenga na Banamwana, ngo ujyayo azahezwa mu migenzo y’ idini.


Comments

12 July 2019

aho nisawa


12 July 2019

Arko nibyo uko mur islam utakinjiramo wambae inkweto arikosa.no mur adpr rero bagomba kubahiriza itegeko.iyo uzwi ko urumusore numukobwa mugomba gusezeranwa ntamugayo ubariho.ahubwo mur adper banjyamo batabishoboye ubundi kera ntamusambanyi wasengeragamo barahatinyaga.ndumva hanjyamo abashoboye amabwiriza yaho.njye ndemeranya na adepr rwose.