Print

“Amagambo” Min Diane Gashumba aherutse kuvuga kuri Kiliziya Gatulika yiswe aye bwite

Yanditwe na: Ubwanditsi 19 July 2019 Yasuwe: 17022

Nyuma y’ibiganiro, Umuseke watangaje ko Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba wari mu ibi biganiro yabwiye ababyitabiriye ko imigenzereze ya Kiliziya Gatulika mu bijyanye na Politiki ya Leta yo kuboneza urubyaro imaze kumurenga.

Dr Diane Gashumba wagarutse ku mbogamizi zikiri muri iyi gahunda, yavuze ko hari amavuriro y’amadini by’umwihariko Kiliziya Gatulika adatanga serivisi zo kuboneza urubyaro z’uburyo bwa kizungu, bakavuga ko bakoresha kamere isaba kwirinda imibonano igihe cy’uburumbuke, igihe Minisitiri we yavugaga ko ari cyo ahubwo umuntu aba ashaka imibonano kandi inaryoshye cyane!

Iki gihe Minisitiri yabwiye abitabiriye inama ko muri Werurwe no muri Mata yatunguwe no kubona amabaruwa arimo iyanditswe n’umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri n’indi y’uwa Diyoseze ya Cyangugu basaba abayobozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima byabo kutazahirahira batanga serivisi zo kuboneza urubyaro.

Yagarutse ku bikubiye muri aya mabaruwa avuga ko ibyari bimuteye impungenge cyane ari uko hari aho basabaga bakozi b’ariya mavuriro gusubiza inkunga zose zatanzwe muri gahunda yo kuboneza urubyaro ndetse no kudashyira gahunda yo kuboneza urubyaro mu igenamigambi ryabo.

Min Gashumba wagarutse ku kuba aya madini asaba biriya bigo kubahiriza uburyo bwo kuboneza urubyaro gusa hakoreshejwe uburyo bwa kamere, yanavuze ko yari atewe impungnge no kuba Kiliziya Gatuika yarashyizeho inzego zayo bwite z’ubuzima zikurikirana gahunda yo kuboneza urubyaro adafite ububasha nka Minisitiri w’Ubuzima.

Ntibyagarukiye aho, Minisitiri w’Ubuzima yaje kuvuga ko binabaye ngombwa Leta yazafata icyemezo cyo kubarira Kiliziya Gatulika imitungo ingana n’ibitaro n’amavuriro yayo ikishyurwa ariko ikava mu bikorwa by’ubuzima.

Aya magambo yarakaje cyane abayobozi ba Kiliziya Gatulika kandi batangaza byeruye ko mu bitaro byabo byose nta gahunda yo kuboneza urubyaro izakorerwamo atari ihuye n’imyemerere yayo y’uburyo bwa gakondo.

Iyi ikaba ishobora kuba ari nayo mpamvu taliki 27/6/2019, ku cyicaro cya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) habereye inama isa n’iyari igamije kwiga kuri iki kibazo cyari cyakuruye umwuka mubi hagati ya Kiliziya Gatulika na Leta.

Iyi nama ku ruhande rwa Leta hari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Anastase Shyaka, akaba ari nawe wayoboye iyi nama, Dr. Alivera Mukabaramba, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Me Evode Uwizeyima, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Iyubahirizwa ry’Itegeko Nshinga n’Andi Mategeko n’abandi bayobozi muri Minaloc bafite mu nshingano zabo ibikorwa by’imibereho myiza y’abaturage.

Nta ntumwa n’imwe ya Minisante cyangwa ibigo by’ubuzima biyishamikiyeho yari muri iyi nama. Minisitiri Diane Gashumba ari mu bari bwitabire iyi nama ariko yatanze impamvu twe tutamenye ntiyayibonekamo.

Ku ruhande rwa Kiliziya Gatulika, Musenyeri Philippe Rukamba, Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Abepisikopi mu Rwanda na Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepisikopi wa Kigali, baje bari kumwe n’Abepisikopi 5 ndetse n’abandi 2 bafite inshingano ku rwego rwo hejuru muri Kiliziya zifite aho zihurira n’ubuvuzi.

Inyandikomvugo y’iyi nama, Umuryango wabashije kubonera Kopi, bigaragara ko ibiganiro byibanze ku bufatanye busanzweho hagati ya Leta na Kiliziya Gatulika ariko banagaruka ku magambo ya Ministri w’Ubuzima yari yarakaje cyane abayobozi ba Kiliziya Gatulika.

Ku kibazo nyamukuru iyi nama yari igamije kwigaho, amagambo ya Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba, iyi raporo igaragaza ko intumwa za Kiliziya Gatulika muri iyi nama zasobanuriwe ko ibyo Minisitiri w’Ubuzima yavuze ari amagambo ye, atari ibyo Leta yamutumye kuvuga.

Mu myanzuro 6 yafatiwe muri iyi nama, umwanzuro wa kabili w’iyi nama ugira uti:” Ku nama Nyunguranabitekerezo yabereye mu Nteko Ishinga Amategeko, ibyavuzwe bireba Kiliziya Gatulika muri gahunda yo kuboneza urubyaro, ni ibitekerezo by’umuntu ku giti cye, ntibikwiriye kwitirirwa Guverinoma y’u Rwanda.”

Umwanzuro wa gatatu ushishikariza gukomeza amahame y’ubwubahane, kuganira no kubahana hagati ya Kiliziya na Leta, umwanzuro wa 4 ukemeza ko Kiliziya Gatulika izakomeza gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro ikurikije imyemerere yayo, mu gihe amasezerano ari hagati yayo na Leta avugururwa naho uwa 5 ugasaba ko kuvugurura aya masezerano byakwihutishwa.

Kuva gahunda zo kuboneza urubyaro zatangizwa mu Rwanda mu mpera yo mu myaka ya za 70, aho abaturage basabwaga kwiyambaza uburyo bwa kizungu mu kinganiza urubyaro, n’ubwo Kiliziya Gatulika itigeze ishyigikira ubu buryo bwa kizungu nta n’ubwo yigeze iburwanya.

Nta bayoboke bayo bayo yigeze ihanira gukoresha uburyo bwa kizungu nk’uko ishobora guhana abagiye barenga ku mahame yayo amwe namwe ikomeyeho.

Amakuru Umuryango wamenye ni uko imikoranire hagati ya Minisitiri w’Ubuzima ufite ibitaro n’amavuriro mu nshingano ze, hamwe na Kiliziya Gatulika, ari nayo ifite ibitaro n’amavuriro byinshi mu gihugu yagiye igorana.


Comments

Barayavuga 23 July 2019

Ariko se ubundi uretse gushyushya imitwe, hari umukristu wari bwahanirwe ko yakoresheje uburyo bw`imiti mu kuringaniza urubyaro ? Hari uwari bwafungirwe amasakramentu cga ngo abuzwe poste runaka kubera ko yakoresheje uburyo bw`imiti mu kuboneza urubyaro. Nihakomeze ubukangurambaga uko abantu ubwabo bazajya bagenda babona ubugome buri mu kubyara abo udashoboye kurera bazagenda begera ibigo nderabuzima n`ibitaro bya Leta ahatangirwa izo servisi kandi harahari henshi. Abantu ni barangirwe aho bikorerwa bazajya bajyayo aho batabyemera mubihorere.


Kamenge 22 July 2019

Diane Gashumba yibagiwe ko Perezida Bagaza ajya guhirikwa yari yavuzeko atumva impamvu abantu ku cyumweru batajya guhinga nk’inkindi minsi yose. Nta n’amezi 2 yamaze kubutegetsi. Ari mu nama muri Canada bamubwiye ko atagomba kugaruka i Bujumbura.


kalisa emmy 21 July 2019

Abanyarwanda dukwiye kumenya ibidukorerwa tukabiha agaciro bikwiye, bitari ibyo tuzatuma abatuyobora bagira ibibazo byinshi cyane.umubyeyi niwe uhuza gahunda za leta n’ubuzima bwe, ntategeko mbona kiliziya yabayarashizeho ribuza umuturage gukora ibyo leta ishaka.uko mbibona kiliziya nifashwe guteza imbere uburyo yemera bwo kuringaniza imbyaro imibare izamuke kubabukoresha n’abakoresha ubwa kizungu babikoreshe ntakibazo tuzagira.kdi dukwiye kumenya ko leta ari leta na kiliziya ikaba kiliziya ntabwo bigendera kuri status imwe .Murakoze!


21 July 2019

Agathe, ikibazo kirekere inzego zibishinzwe kizakemuka, naho kwibwira ko kliziya nta musanzu itanga ku buzima bw’abanyarwanda waba wigiza nkana. Ibikorwa birivugira utiriwe ujya no gusoma raporo zitandukanye.
Ibyo udafitiye amakuru urabaza aho kwibeshya ko bitabaho.


21 July 2019

Noneho Gatare arabivanze, none se muri bible wigeze ubonamo agakingirizo?
Icyaha si ugukoresha agakingirizo, ahubwo ni ugukora igikorwa cy’ubusambanyi.


Kago 21 July 2019

Njyewe ikibazo nyamukuru mfite ni kuki leta ibonye iki kibazo ubu turengeje 12mios? Mbere yarebagahe?


21 July 2019

DR Diane Gashumba ni imfura mu bikorwa ni imfura mu mutwe.Amagambo yavuze yayavuze nka Ministre kandi wa gouvernement y.u RWANDA twese turayemera,kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bwa kizungu ni ngombwa kugira ngo turwanye ubukene.igwingira n.ibindi bishamikiyeho.


agathe 20 July 2019

Kiliziya nirebe roho ireke umubiri. Mwivangira Leta. Imirire mibi se hari icyo kiliziya iyikoraho? Min Gashumba afite raison. Nibareke gutobanga bavuga ibyo batazi


Me 20 July 2019

Aya magambo ahubwo yagakwiye kubwirwa abarokore.
Ni bo babyara batitangiriye itama (7,8...). Muri make bubahiriza icyo bibiliya isaba. Naho Eglise Catholique rwose irarengana cyane. Erega urebye muri rusange, ukuyemo abo navuze hejuru, abanyarwanda tumaze gusobanukirwa. ubu ni abanyarwanda bake bashobora kubyara abana barenze 3 badatekereza ikizabatunga aho kizava. Uretse n’ibibatunga, imyigire, gukodesha n’ibindi byinshi kuri iki gihe birahenze cyane. kandi noneho wareba akazi nako kabonwa n’uwo zereye wa mugani wa wa muririmbyi nyakwigendera


Manzi 20 July 2019

Salut;

Ariko ibintu by’abayobozi Babura gukora akazi kabo uko bikwiye ahubwo bakaza debat zitesha abantu umwanya kandi nta nicyo zishobora kumarira abanyarwanda en general cg ngo hagire igihinduka bigomba gucika pe !! bari kuvangira Umusaza ibi bintu rwose byo kubura icyo uvuga mubantu ugatagira kuvuga ibirangaza abantu sibyo bikwiye abantu Umusaza (Paul ) na Gouvernment baba barizeye ngo muduhagararire kandi bitangiye kuba akameyero ingero ni nyinshi reka mbabwire mo zimwe:
1. Gashumba (Minister w’ubuzima ) agatinyuka akajyana mu nteko ikibazo cya Kiliziya Gatulika itemera kuboneza urubyaro mu buryo moderne kandi azi neza ko mu masezerano Leta yagiranye na Kiliziza harimo Ko Leta yubaha ibikorwa bishingiye ku myemerere y’idini na Kiliziya ikubaha amategeko ya Leta. Ubwo koko uwamwishyuza umwanya yatesheje abantu basakuza kuri iyo ngingo kandi ntacyo biribuhindureho yawishyura iki ?
2.Umu Ambassadeur wacu muri UN ati abagizwe abere n’urukiko rwa ARUSHA UN nirekeraho kubatunga !!! Erega akabivuga no mu nama y’Umuryango w’abibumbye nta soni !! ubwo murumva adatangiye kuzana no kuvuga ibiterekeranye koko ?: Rwose let us be fair niba abantu barafunzwe imyaka cumi na ...... n’umuryango w’abibubye UN (Isi yose) nyuma bagasanga ari abere, ubwo koko harya kuba UN yabatesheje ibyo bikoreraga ikabafunga iyo myaka iramutse ibatunze ubuzima bwabo basigaje ku Isi twe nk’abanyarwanda bidutwaye iki ?
Rwose Nyakubahwa Ambassadeur vuga ibibazo dufitanye n’ibindi bihugu nka Uganda, Uburundi na Africa y’epfo maze turebe yenda ko ibindi bihugu byadufasha kwiyunga.
Yewe hari n’ibindi birimo no kuba UN yadutereranye muri 1994 yashaka uko abagizweho ingaruka nayo cyane cyane abarokotse Genocide bakorerwa Plan Marechal nk’iyakorewe abayahudi bagafashwa kw’iteza imbere mu buzima bwose basigaje.
Naho rwose ibyo byo kuvuga ibitagize icyo byatumarira nk’abanyarwanda kandi nawe uhembwa mu ngengo y’Imari ya UN ubireke pe !!
Reka nkwibarize ?: harya ubwo kubatunga nibihagarara yewe yenda bakoherezwa no mu Rwanda bakaza kuba umuzigo ku Rwanda rwonyine dore ko benshi bageze no muzabukuru ubwo nibwo tuzaba twuguka ? Please let us try to think economically ?
3. Undi nawe ntibuka neza mu nteko ati ibibazo by’abapfubuzi !!!! Please uraba utaracyemura n’icy’uburaya buzwi bunagaragara aho bukorerwa ugatangira kuturangaza utubwira ubupfubuzi mukiri muri za mytes (butazwi aho bukorerwa) ?
3. Undi we Ngo ni Green Party (HABINEZA) yagiye mu nteko avuga ibintu byiza byibitangaza none ubu yirirwa yisinzirira igitekerezo yaba yaratanze ngo ni icyo gushyiraho imihanda y’amagare mu Rwanda !!! hhhhh Kweli !! Ubu koko uburyo U Rwanda ruteye (Imisozi) ducyeneye imihanda yihariye y’amagare ? twabanje tukabona n’iyindi itunganije neza hose !!.

Mumbabarire narondogoye gusa abantu batuyobora bamwe na bamwe bajye babanza gukora analysis kubyo bagiye gushoramo debat kuko rwose bitari ibyo muravangira Umusaza nk’ubu uriya ngo ni Rugwabiza uwamubaza inyungu u Rwanda ahagarariye rwagira mu guhagarika itungwa rya bariya bantu yasubiza ko ari izihe ?
Murakoze.


roger 20 July 2019

Leta ni yerure ifate icyemezo kuko Minister aravuga ukuri nk’umuntu ureba ubuzima by’umwihariko azi neza ibibazo bihari kandi na bibiliya ntacyo yavuze mu buryo bweruye kukunoneza urubyaro twe turabona yanga kwiteranya na Kiriziya


[email protected] 19 July 2019

Icyo Minister yabeshye ni iki? Nuko yababwije ukuri? Kiliziya gatulika aho itananiza gahunda yo kuboneza urubyaro ni he? Nonese kuba umufatanyabikorwa bivuga kunaniza gahunda za Leta!!!! Ahubwo kiliziya niyisubireho ireke kwirakaza!!!


Kalisa 19 July 2019

Dr Gashumba ntabyo kunyura kuruhande cg diplomacie, ibye abikorera analyse statistical,urebye umuvuduko abantu bari kibyaraho nuko ubutaka bw’igihugu bwo butiyongera kandi ibihugu bimwe duturanye tukaba tutabanye neza kuburyo hari abanyarwanda bajya guturayo, ikindi ababyara benshi bakaba ari abafite amikoro make, n’ibintu bimeze nk’ikirunga gishobora kuzaruka muminsi irimbere.Muganga rero yabibonye ntabintu bya mama mama,abagabo bashobora gukoresha udukingirizo igihe bazi ko abagore babo bari mugihe cyo gusama. Dr Diane murinyuma 100%,umuganga wabonye indwara aba agomba kuyibonera umuti byanze bikunze si non umurwayi arapfa.


mbwirabumva 19 July 2019

Min Gashumba yegure ataraduteranya n’abafatanyabikorwa


gatare 19 July 2019

Amategeko ya Kiliziya akwiye guhuza n’uko Bible ivuga.Nta hantu na hamwe Bible ivuga ibyerekeye "Kuboneza urubyaro".Imana yasabye Adamu na Eva kubyara bakuzuza isi.Nta na hamwe yabasabye kubyara bake cyangwa kubyara benshi.Bisobanura ko kubyara benshi cyangwa bake biterwa n’umuntu ku giti ke.Icyo Imana itubuza ni ugukoresha AGAKINGIRIZO tugamije "gusambana",kubera ko ari icyaha kizabuza ubuzima bw’iteka millions and millions z’abantu babikora.Kimwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza.Gukoresha agakingirizo ugamije "kuringaniza urubyaro" nta cyaha kirimo.Ikindi Imana itubuza ni "ugukuramo inda",kubera ko uba wishe umuntu waremwe n’Imana.