Print

Umusirikare wacikiye amaguru ku rugamba yiyemeje kugera ku gasongero ka Kilimandjaro [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 July 2019 Yasuwe: 3491

Uyu wahoze mu ngabo z’Ubwongereza mbere y’uko acika amaguru,yatangaje ko yifuza kurira umusozi wa Kilimandjaro wa mbere muri Afurika ndetse agaca agahigo ko kuba umuntu ubana n’ubumuga uwuriye.

Yagize ati “Nkimara gucika amaguru nabonaga ntazabasha kurenga igitanda cyanjye mu bitaro.Sinatekerezaga ko nzongera gukora ibintu nakundaga cyane ariko nyuma y’imyaka 10 ngiye kuzamuka umusozi wa Kilimandjaro.Iyo ushyize umutima ku bintu ushaka gukora ubigeraho.”

Uyu musirikare yacitse amaguru mu mwaka wa 2009 ubwo yakandagiraga igisasu kimuca amaguru yombi,yiyemeje kurira umusozi wa Kilimandjaro wa muremure kurusha iyindi muri Afurika.

Uyu musirikare yamaze igihe kinini arwariye mu mujyi wa Birmingham,yasubijwe mu buzima busanzwe mu mwaka wa 2014.