Print

Ikipe ya Police Fc yerekanye abakinnyi 10 yaguze na Kapiteni w’ikipe mushya[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 24 July 2019 Yasuwe: 2158

Abakinnyi bashya berekanywe bahise bahabwa na nimero bazakoresha mu mwaka w’imikino wa 2019-2020. Nsabimana Aimable yagijwe kapiteni wa Police FC , mu gihe Savio yabaye kapiteni wungirije.

Abakinnyi bose Police FC bazakinisha muri uyu mwaka

Perezida w’ikipe ya police FC, ACP Rangira Jean Bosco, ni we wahaye ikaze aba bakinnyi uko ari 10 ndetse n’abatoza batatu ari bo, Haringingo Francis (umutoza mukuru), umwungiriza ni Rwaka Claude, Nkuzingoma Ramadhani umutoza w’abanyezamu muri iyi kipe.

Savio yahawe nimero 27 yambaraga muri APR FC , anagirwa Kapiteni wungirije

Mu bakinnyi berekanywe harimo aba mazina amenyerewe cyane hano mu Rwanda, barimo Mico Justin( wavuye muri Sofapaka –Kenya, yahawe nimero 10 ), Nshuti Dominique Savio(wavuye muri APR FC, yahawe nimero 27), Nduwayo Valeur( wavuye muri Musanze FC, yahawe nimero 6), Munyakazi Yussuf( wavuye muri Mukura VS, yahawe nimero 20), Ndikumana Magloire( wavuye muri Club Olympic – Burundi, azajya yambara nimero 17), Niyomuboma Emery( wavuye muri Bugesera, yahawe nimero 2), Ndoriyobijya Eric( wavuye muri Stand United, azajya yambara nimero 4), Tuyizere Jean Luc( wavuye mu Interforce FC, azajya yambara nimero 26), Ngabonziza Pacifique( wavuye muri Interforce, azajya yambara nimero 19) na Ntirushwa Aime( wavuye muri AS Muhanga, yahawe nimero 8).

Aimable na Savio bagizwe bakapiteni ba Police FC