Print

Umuzamu Bashunga Abouba watandukanye na Rayon Sports yasinyiye ikipe yo hanze y’u Rwanda yamuhaye akayabo k’amadolari

Yanditwe na: Martin Munezero 29 July 2019 Yasuwe: 1665

Uyu muzamu uheruka gusezera mu kipe ya Rayon Sports, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe ikinamo Faustin n’Umurundi David Nshimirimana.

Ni mu gihe amakuru yavugaga ko uyu musore ashobora kwerekeza muri Police FC, nk’umusimbura wa Bwanakweri Emmanuel byavugwaga ko ashobora kwerekeza muri Nkana FC na yo yo mu gihugu cya Zambia ajyanwe na Robert Mphande wahoze amutoza.

Buildcon FC ikina mu cyiciro cya mbere muri Zambia,yaguze umunyezamu Bashunga Abouba ibihumbi 18,000 by’amadolari ndetse ikazajya imuhemba ibihumbi 2,500 ku kwezi