Print

Mu mpamvu 5 zikomeye zashyizwe ahagaragara ziri gutuma Zari na Fabiola bahanganye harimo na Diamond

Yanditwe na: Martin Munezero 31 July 2019 Yasuwe: 4283

Mu gikorwa cyo gutora Nyampinga wa Uganda cyabaye muri iki cyumweru kuri Serena Hotel I kampala ,umunyamidelikazi akaba n’umunyamakuru Anita Fabiola yahamagaye ku rubyiniro mugenzi we Zari Hassana mu buryo budasanzwe benshi bagwa mu kantu.

Mu nkuru yanditswe n’ikinyamakuru Ugblizz ivuga ko Anita yahamagaye ku rubyiniro Zari Hassan amwita umubyeyi maze byongera gukurura umwuka mubi hagati yabo.

Ibi ngo ku ruhande rw’abitabiriye igitaramo barabibonye ndetse bibonwa n’abandi basanzwe bazi amakuru yabo.

Ibi kandi byavuzweho na Nyampinga wa Uganda 2008 aho yabasabye aba bombi kureka gukomeza kubiba urwango hagati yabo.

Mu cyegeranyo cyakozwe na Ugblizz bagaragaje bimwe mu bintu 5 bituma aba bombi badacana uwaka:

1.Impamvu ya mbere ngo nuko Anita Fabiola yigeze kujya ateretana na Diamond mu gihe yabanaga na Zari Hassana.

2.Ikindi ngo Kuba Anita yarasimbuye Zari Hassan mu kiswe Tulambule campaign biri mu byatumye aba bombi bangana.

3.Ngo kuba Anita yarahamagaye Zari ‘Mama ‘mu birori byo kwambika ikamba Miss wa Uganda 2019/2020 biri mu byazamuye umwiryane hagati yabo.

4.Ikindi ngo kuba Zari arusha amafaranga Fabiola biri mu bitera aba bombi guhora bashyamiranye.

5.Ikindi ngo kuba Fabiola yumva ko ahiga Zari mu buranga biri mu bituma bahora bahanganye.