Print

Rayon Sports yasinyishije umutoza mushya w’abanyezamu watozaga Villa SC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 August 2019 Yasuwe: 2152

Uyu mutoza wahawe inshingano zo gusimbura Ramadhan Nkunzingoma,yakinnye mu makipe atandukanye muri Uganda no muri Afurika ndetse yigeze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes.

Kalyesubula yakiniye amakipe arimo Villa SC yanatoje nk’umutoza w’abanyezamu guhera mu 2016. Yakiniye kandi Police FC y’iwabo,ayifashe kwegukana CECAFA Kagame Cup mu 2006.

Muri uwo mwaka nibwo yerekeje muri Saint- George yo muri Ethiopia, ayikinira imyaka ibiri, mu 2008 asubira muri Villa SC, na ho ahamara indi myaka ibiri.

Mu 2010 yerekeje muri Tanzania, akinira amakipe arimo Kagera Sugar, KJT Rwenshama na Mbeya City yasorejemo gukina mu 2016, akagana inzira y’ubutoza.

Rayon Sports yari imaze ukwezi nta mutoza w’abanyezamu ifite nyuma y’aho Nkunzingoma Ramadhan yerekeje muri Police FC.

Uyu mutoza wagaragaye mu myitozo yo mu Nzove ku munsi w’ejo aho yatangiye gutegura abanyezamu ba Rayon Sports kugira ngo bazitware neza imbere ya Al Hilal-Club yo muri Sudani mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League 2019/20.