Print

Pasiteri Sultan yavuze ku bamushinja kuba intandaro yo gutandukana k’umuhanzi Sano Olivier n’umukunzi we nyuma yo kumurya ikibanza,imodoka nibindi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 3 August 2019 Yasuwe: 6548

Amakuru ari hanze arahamya ko umuhanzi Sano Olivier mu myaka itatu yari amaranye na Uwera Carine uzwi nka Cadette byibuza uyu mukobwa yari amaze gutanga miliyoni nka mirongo itatu z’amanyarwanda (30,000,000Frw) kuri uyu musore, harimo ikibanza baguze nyuma umusore akakigurisha miliyoni umunani, imodoka ifite agaciro ka miliyoni 13 yari yaraguriwe n’umukobwa. Binavugwa ko hari amafaranga hafi miliyoni 10 umukobwa yahaye Sano ngo ayabike bazakoreshe mu bukwe bwabo.

Nyuma yo kuva gusezerana ku murenge mu mezi atatu ashize, mu minsi ishize ni bwo umwuka mubi watangiye gututumba hagati y’aba bombi baniteguraga kurushinga muri uyu mwaka. Nyuma umuhungu yahagaritse kuvugana n’uwari umugore we.

Sano yashinjije uyu mukobwa amakosa icumi amubwira ko ariyo yatumye afata umwanzuro wo kutabana n’uyu mukobwa. Ibi byatumye umukobwa kwihangana bimunanira ibyari ibanga ry’urugo risakara gutyo dore ko yahamyaga ko abeshyewe bikomeye n’uwari umukunzi we.

Uyu mukobwa asubiza uyu musore mu majwi yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yasabye uyu musore kumusubiza ibyo yamutanzeho ndetse bakanatandukana mu mahoro.

Iyi nkuru ikijya hanze hadutse umukobwa tutabashije kumenya amazina ye watangaje ko ibyabaye byose ari ibintu Prophet Sultan Eric yari yahanuriye uyu musore Sano Olivier usanzwe ari umukristo mu itorero ry’uyu mupasiteri.

Uyu mukobwa yatangaje ko Sano Olivier yakoze ibi abifashijwemo na Prophet Sultan Eric. Yavuze ko wa Kabiri tariki 30 Kanama 2019 ari bwo Prophet Sultan yahanuriye Sano ibijyanye no kuba yahagarika ubukwe. Uyu mukobwa ahamya ko Sano Olivier nyuma yaje gushaka kumutereta none akaba abonye ibyo akoze umukobwa bakundanaga. Uyu mutangabuhamya utamenyekanye yumvikanye ashinja ubuhemu Prophet Sultan ndetse na Sano Olivier.

Prophet Sultan uyobora itorero rya ‘River of Joy and Hope Ministries’ ryahoze ryitwa ‘Zeal of the Gospel’, yahakanye ibyo kuba yarahanuriye Sano Olivier ngo areke gukora ubukwe na Uwera Carine uzwi nka Cadette, ahamya ko bamubeshyeye ikinyoma cyambaye ubusa. Prophet Sultan ni umwe mu bapasiteri bazwi cyane mu Rwanda. Abakristo be bamufata nk’umuhanuzi w’ukuri u Rwanda rufite.

Yamenyekanye cyane bivuye gikorwa yakoraga mu gihe gishize aho yahanuriraga abakristo be buri umwe akabanza kwishyura 10,000Frw, naho umushyitsi akishyura 20,000Frw.

Prophet Sultan, uyu mupasiteri yatangaje ko ku munsi uyu mutangabuhamya yatangaje, Sano Olivier atari yanitabiriye amateraniro. Prophet Sultan

Yagize ati”Sano ni inshuti yanjye rwose ariko nta byinshi ku rugo rwe nari nzi. Sinari nzi byinshi ku bukwe bwe rwose n’umukobwa bagombaga kubana ntiyigeze amumuganirizaho, none se wahanura ibintu utigeze unatekereza? Si byo rwose sinigeze mpanura ibyo bintu. Icyakora hari igihe umuntu aguhimbira ibintu ukagira ngo byibuza byaranabaye urabyibagirwa. Si byo rwose, si byo kuko sindavugana na rimwe na Sano kuri gahunda z’ubukwe bwe.”

Prophet Eric Sultan yakomeje ahakana ibyo kuba yari azi byinshi ku bukwe bwa Sano Olivier cyane ko ngo nubwo ari inshuti zikomeye ariko batigeze baganira ku bukwe bw’uyu musore. Yagize ati “Ahantu wenda nari kubimenyera sinigeze nanamuherekeza mu murenge kandi nyamara ariho twagombaga kujyana, icyo gihe nagize akazi kenshi bituma ntamuherekeza rwose.”


Comments

Emmanwel kubwimana 4 August 2019

Uwo mu Pasteur uvugango wahanura ibyo utigeze utekereza. Ubundi umuntu uhanura ibyo yatekerezaga. Uko nukuvangirwa. Ayo abaramarangamutima. Gusa uyumusore yitonde kuko ibibintu ntibyoroshye.


gatare 4 August 2019

Amadini y’iki gihe afite uruhare rukomeye mu bibazo isi ifite.Uyu Pastor SULTAN,ushaka kumureba abanza gutanga 20 000 Frw ngo amuhanurire.Mu minsi ishize,yavuze gusambana nta cyaha kirimo iyo ukora mu nzego z’ubutasi.Pastors icyo bishakira ntabwo ari Imana,nubwo baba bitwaje Bible.Icyo bashaka ni ifaranga n’ibyubahiro.Niyo mpamvu bivanga cyane muli politike kandi Yesu yarabitubujije.
Bible ivuga ko abantu bose bakunda ibyisi batazabona ubuzima bw’iteka.Ikibabaje nuko pastors bayobya millions and millions z’abantu,bibeshya ko ari abakozi b’Imana.Imana idusaba "gushishoza" mu gihe duhitamo aho tugomba gusengera.Bisome muli 1 Yohana 4:1.Ndetse ikatubwira ko nitudasohoka mu madini y’ikinyoma,izaturimburana nayo ku munsi wa nyuma.