Print

Perezida Sadate yahaye ubutumwa bukomeye abakinnyi ba Rayon Sports mbere yo gucakirana na Al Hilal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 August 2019 Yasuwe: 4003

Perezida wa Rayon Sports yabwiye abakinnyi ko bihaye intego yo kugera muri ¼ cya CAF Champions League uyu mwaka ariyo mpamvu bagomba gukuramo Al Hilal Omdurman ndetse ababwira ko nihabaho ubufatanye, nta kabuza abafana bazaririmba Murera.

Yagize ati “Ndagira ngo mwumve ko imigongo yanyu ihetse ibyishimo by’abanyarwanda benshi.Twagize amahirwe dukora imyiteguro ihagije.Aka kanya ndashaka ko dufata umuhigo,tugiye mu mikino nyafurika.Muri aya marushanwa ntabwo Rayon Sports ijya itaha uko bibonetse kose,amateka yarubatswe ntabwo nayasubiramo.Icyo nabasaba,mureke dufatanyirize hamwe aya marushanwa tuyitwaremo neza kurusha uko abantu babitekereza.

Nidushyira hamwe, ndababwiza ukuri kw’Imana ko tuzatsinda Al Hilal, amateka akisubiramo tukongera tukayitsinda ibitego 4 nkuko byagenze muri 1994. Aka kanya nabwo birashoboka ko twayitsinda 4, tukayiha 4G. Nimushyira hamwe nk’abakinnyi, mukiyumvamo ubushobozi, umurava n’ishyaka, uriya mwarabu (Al Hilal) turamutapfunira kuri Regional, impundu n’ibyishimo bitahe mu banyarwanda, mu gihugu cyose.Ndabisabiye nk’inshuti n’abavandimwe mureke twandike andi mateka."

Mu muhango wo kwishimira igikombe cya Shampiyona Rayon Sports iheruka kwegukana waraye ubereye Kimironko,Sadate yibukije abakinnyi ba Rayon Sports ko nubwo we nabo ari bashya bakwiriye gukora ibitangaza cyane ko ntacyo barereka abafana ba Rayon Sports.

Rayon Sports izakira Al Hilal mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, aho umukino ubanza uzabera i Kigali ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2019 mu gihe uwo kwishyura uzabera i Khartoum muri Sudani mu byumweru 2 bizakurikiraho.


Comments

Jerome 4 August 2019

Uku niko kuri ababasore nibashyiramo ubushake nukuba umwe uriya mwarabu tuzamutaphuna pe kdi natwe abakunzi bagikundiro tuzaba twabukereye cyane