Print

British Airways yahagaritse ingendo 100 kubera ikibazo cya mudasobwa imwe yakwamye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 August 2019 Yasuwe: 1083

Aba bagenzi basabwe gusubira mu rugo nyuma y’ikibazo cy’imwe mu mashini ikoreshwa mu gusuzuma izi ngendo biteza akavuyo gakomeye hirya no hino aho indege z’iyi kompanyi zikorera.

Uretse izi ngendo zahagaritswe,izigera kuri 200 zakererewe igihe kigera ku masaha 5 kubera iki kibazo cya systems ya mudasobwa yakwamye kuri uyu wa Gatatu.

Ingendo zakererejwe ni izavaga Heathrow zerekeza Los Angeles, New York, Philadelphia, Pittsburgh, Charlotte, Nashville, na Miami.

Icyateye gupfa kw’iyi mudasobwa iyobora ingendo zose za British Airways ntikiramenyekana cyane ko ari ubwa mbere bibayeho mu mateka y’iyi kompanyi.

Abantu bashakaga kujya mu biruhuko barimo ababyeyi bari bafite abana, bahangayitse bikomeye bateza n’akavuyo kadasanzwe ku bibuga by’indege bitandukanye muri UK bituma bamara amasaha 3 bicaye mu ndege badasohoka.

British Airways yahuye n’igihombo gikomeye kuko igomba kuriha indishyi z’akababaro zigera kuri miliyoni 5 z’amadolari kubera guhagrika izi ngendo.

Umwe mu bagenzi bakwamiye mu ndege mu mujyi wa Newcastle mu bwongereza amasaha 2 yose,yavuze ko umupilote yababwiye ko iki ari ikibazo cy’isi yose.

British Airways yavuze ko yize byinshi ku bijyanye n’ibijyanye n’ikoranabuhanga ryayo ryateje akavuyo mu byo gusuzuma ingendo n’abagenzi ndetse no gutinza ingendo.Umuvugizi wa BA yavuze ko abagenzi basubikiwe ingendo bakongera gufata imyanya kuva kuwa 08 kugeza kuwa 13 Kanama 2019.





Comments

Alfa 9 August 2019

Ngo bateje akavuyo? Icyari kuruta se ni iyo ibatwara ikabatura ku gasi? Ahubwo company yashishoje cyane. Numva aho gupfa bakererwa.