Print

Miss Yasipi Casmir yaciye ibintu kubera amafoto ye yambaye imyenda ya gisirikare n’ipeti rya Lieutenant

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 August 2019 Yasuwe: 7727

Uyu mukobwa uri mu rubyiruko 689 rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 12, yagaragaye nk’umuyobozi w’urugamba yambaye imyenda ya gisirikare ndetse yahawe n’ipeti rya Lieutenant.

Ubwo bamwe mu bashoje aya masomo berekanaga ibyo bize, mu bijyanye no gutegura urugamba, Miss Yasipi Casmir Uwihirwe, yagaragaye asobanurira abayobozi bayobowe na mukuru w’igihugu akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, uburyo bategura urugamba neza ku ikarita, uburyo basubizayo umwanzi, uko bakwitwara igihe baba batunguwe n’ibindi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Kanama 2019 ni bwo nyakubahwa perezida Kagame yasoje Itorero Indangamirwa icyiciro cya 12, ryitabiriwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda rugera kuri 689 rwaturutse mu bihugu 23.

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga abantu bari guhererekanya aya mafoto ya Yasipi uzwi cyane mu guhimba imivugo mu ndimi z’amahanga.


Amafoto:IGIHE


Comments

manzi 13 August 2019

ndifuriza yasipi gusaba cadet akajya mugisirikare! uyu mwana numuhanga! ndamukunda!


9 August 2019

Hhh nihe mwabonye lieutenant ufiti inyota zumweru ? Mwabivuze nezako yarari mwitorero .