Print

Kate Bashabe ukundwa na benshi kuri Instagram yagiye kureba Liverpool ku kibuga Anfield [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 August 2019 Yasuwe: 5222

Kate wari wambaye umwambaro wa Liverpool unanditseho izina rye,yagaragaye ku kibuga Anfield ari kuri uyu mukino Liverpool uafanaga inyagira Norwich ibitego 4-1.

Kate Bashabe washinze inzu y’imideli yitwa ‘Kabash Fashion House’,ni umwe mu bakobwa bakurikirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera ahanini uburanga bwe ndetse n’imyambarire isaza abagabo n’abasore.

Amafoto n’amashusho y’uyu munyarwandakazi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.