Print

Frank Lampard na Chelsea bakiriwe nabi cyane muri Premier League y’uyu mwaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 August 2019 Yasuwe: 1916

Chelsea FC yatangiye premier League ifite abakinnyi biganjemo abakiri bato,yanyagiwe na Manchester United yagaragaje ko uyu mwaka ari ikipe ikwiye kwitonderwa cyane.

Nubwo Chelsea yanyagiwe ibi bitego byose, yatangiye umukino iri ku rwego rwo hejuru kuko ku munota wa 4 rutahizamu wayo Tammy Abraham yateye umupira ukomeye wagaruwe n’igiti w’izamu.

Ku munota wa 18 nibwo Manchester United yahawe penaliti yinjizwa neza na rutahizamu Marcus Rashford wari umaze gutegerwa mu rubuga rw’amahina na Kurt Zouma.

Manchester United ikimara kwinjiza iki gitego yahise isubira inyuma,Chelsea irayisatira karahava byatumye ku munota wa 35 ibona uburyo bukomeye ubwo Ross Barkley yasigaranaga n’umunyezamu de Gea atera ishoti rikomeye ryagaruwe n’umutambiko w’izamu.

Chelsea FC yakomeje gusatira cyane ariko abakinnyi bayo basatira barimo Mason Mount ntibabyaza amahirwe uburyo bwinshi babonye mu rubuga rw’amahina.Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Mu gice cya kabiri nibwo akaga kagwiriye Chelsea kuko Manchester United yari yariye karungu yayongereye ibindi bitego 3.

Manchester United imaze kubona ko Chelsea FC ishaka kwishyura yahise itangira gucungira kuri counter attack biza kuyihira ku munota wa 65 ubwo umupira watewe imbere na ba myugariro bayo wahise usanga Andreas Pereira awukata mu rubuga rw’amahina Anthony martial ashyiramo igitego cya kabiri.

Chelsea yari hasi cyane mu bwugarizi no hagati mu kibuga yahise itsindwa igitego cya 3 ku munota wa 67 ubwo nanone ubwo Chelsea yatakazaga umupira usanga Pogba awohereza imbere usanga Marcus Rashford wari usigaye wenyine aragenda aroba umunyezamu Kepa.

Igitego cya kane cya Manchester United cyinjiye ku munota wa 81 gitsinzwe na Daniel James winjiye mu kibuga asimbuye ku mupira mwiza yahawe na Paul Pogba wacenze abakinnyi ba Chelsea batatu amuha umupira ari mu rubuga rw’amahina atera ishoti ryakoze kuri myugariro Emmerson ryinjira mu izamu.

Chelsea yuzuyemo abakinnyi bashya bari baratijwe mu makipe atandukanye na bake yongereyemo barimo Kovacic na Pulisic winjiye muri uyu mukino asimbuye.

Chelsea yagaragaje ko izagorwa n’uyu mwaka w’imikino kuko nyuma yo gufatirwa ibihano byo kubuzwa kugura abakinnyi, abo ifite bari ku rwego rwo hasi cyane ku buryo batazayifasha guhangana by’umwihariko ba rutahizamu na ba myugariro.

Manchester United yasubije abayinenze ko yarekuye Lukaku ntigure ba rutahizamu kuko uyu munsi Martial na Rashford bagaragaje ko bari ku rwego rwiza ndetse bategereje ko na Alexis Sanchez aza akabiyungaho.