Print

Kubera umubiri we umwana w’imyaka 10 bamwita nyogokuru[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 13 August 2019 Yasuwe: 3530

Uyu mukobwa amakuru avuga ko yigize uburwayi bwatumye uruhu rwe rukanyarara rumera nk’urw’umukecuru ufite cyangwa urengeje imyaka 60 y’amavuko.

N’ubwo uruhu rwe rwakanyaraye gutyo ariko agenda yemye nk’abandi bakiri bato bose.Azinduka mu gitondo akajyana na musaza we witwa Chea w’imyaka 11 y’amavuko ku ishuri.

Bo ababazwa n’uko barumuna be na basaza be bo bafite itoto ariko we akaba asa n’umukecuru.Avuga ko batamuhamagara izina rye ahubwo bavuga ngo: “ Nyogoku!”

Umwe mu bakuru b’idini rya Boudha mu gace atuyemo avuga ko ibibazo Bo afite abiterwa n’ibyo roho ye yabanje gucamo mbere y’uko igera muri we, nibyo bita karma.Ngo yagize ‘karma mbi.’

Uyu mukobwa muto ariko ugaragara nk’umukecuru kubera uburwayi avuga ko afite ikizere ko azabona ubushobozi umunsi umwe akajya kwivuza akaba umukobwa muto kandi mwiza nk’abandi.

Iwabo batuye mu cyaro gituranye n’umurwa mukuru wa Cambodia witwa Phnom Penh mu gice cy’Amajyepfo.


Comments

ruzigana 13 August 2019

Binyibukije nange mfite imyaka 15 niga muli secondary.Kubera ko nagiraga "iminkanyari",abandi banyeshuli banyitaga "Rides",bisobanura Iminkanyari (winkles mu cyongereza).Gusa aho nigiye bible neza,nabonye ko mu isi nshya dusoma muli 2 Peter 3:13,nta muntu uzongera gusaza cyangwa gupfa.Abantu bazarokoka ku munsi wa nyuma kubera ko bumvira Imana,bazahora ari "abajene",nta minkanyari bafite.Soma Yobu 33:25.