Print

RUSIZI:Umuturage yaciwe amande kubera ko atazi gusoma

Yanditwe na: Martin Munezero 13 August 2019 Yasuwe: 2468

Nk’uko bigaragazwa na kopi ya quittance No 0529929B yatangiwe mu kagari ka Rusambu, ibi byabaye tariki ya 29/6/2019, amafaranga yakirwa n’uwitwa Philbert.

Iyi gitansi imaze iminsi icicikana ku mbuga nkonyaranyambaga, abayibonaga bakaba bibazaga niba koko ibi bayarabaye cyangwa niba harakoreshejwe ikoranabuhanga(Photoshop) bakayihimba.

Abenshi bagayaga iki gikorwa bavuga ko bidakwiye ko umuntu acibwa amafaranga kubera ko atize yewe bakibaza bati ” Ese ibi bibaho? byabayeho se koko?”.

Mu kiganiro Radio Isangano yagiranye n’Umuyobozi w’akarere ka Rusizi bwana Kayumba Ephrem, yahamije aya makuru, avuga ko koko ibi byabaye, ko nawe hashize iminsi ibiri amenye aya makuru.

Yavuze ko ibi byakozwe bitemewe n’amategeko, ko habayeho gukoresha ingufu z’umurengera mu kubahiriza amategeko. Uyu muyobozi kandi yemeje ko nta hantu na hamwe, haba mu mategeko cyangwa amabwiriza haba hateganywa ko umuntu utazi gusoma acibwa amafaranga.

Kubera iyi mpamvu, umuyobozi w’akarere ka Rusizi yavuze ko yahise asaba ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakarenzo guhagarika ibi bikorwa, ndetse bakanasubiza amafaranga umuturage wayaciwe.

Abajijwe niba nta mpungenge zaba zihari ko hari n’abandi baturage baciwe amafaranga mu buryo nk’ubu bunyuranyije n’amategeko, Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yagize ati: “ Ni uriya wenyine byabayeho, kuko ntabwo ari umukwabu wabaye ngo bajye gufata abantu batazi gusoma no kwandika, ahubwo bamufatanyije yari aje gusaba service, bamusabye gusoma urutonde rw’ibisabwa ntiyabasha kurusoma, bahita bamenya ko atazi gusoma no kwandika, bamubaza impamvu atagiye mu isomero ry’abakuze, kuko nta gisubizo yari afite bahita bamuca amande”.

Ntitwabashije kubona nimero y’uyu muturage waciwe amande mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ngo tumubaze niba amafaranga yaciwe yarayashubijwe.


Comments

Kumiro 14 August 2019

Ibibera mu Rwanda ni byenda gusetsa gusa ariko biranababaje


14 August 2019

Ahubwo bikwiye kuba itegeko uzigusanga umuntu ufite, munsi yimyaka 40 atazi, gusoma kandi abaturage, babyigishwa kubuntu abandi, bibereye mu nzoga !!!Ahubwo uyu azi icyo akora, uwatangaje iyi nkuru, Ahubwo yari kugaya uyu wayaciwe ahereye, kumyaka uwo afite, akuze aho byakumvikana