Print

Ikipe ya Manchester United yahaye amasezerano y’imyaka 2 umukinnyi w’imyaka 14 y’amavuko

Yanditwe na: Martin Munezero 14 August 2019 Yasuwe: 2240

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Ubuyobozi bw’ikipe ya Manchester United bwatangaje ko bwamaze gusinyisha umukinnyi witwa Isak Hansen uzwi ku izina rya Norwegian aho yamuguze amayero £90,000 akazayikinira igihe kingana n’imyaka 2.

Uyu mukinnyi ukiri muto umaze gukina mu makipe y’abakinnyi bakiri bato akizamuka atatu bakabona ko yitwara neza abazi iby’umupira bamukubise imboni ubwo yakinaga muri Club ya Everton niko guhita bahamukura ajya gutorezwa muri Club ya Liverpool izwiho kuzamura abana bakiri bato bazi ruhago.

Ubuyobozi bwa Manchester bwatangaje ku mugaragarako bwamaze kugirana amasezerano n’ ikipe ya Liverpool ko uyu mwana kuri ubu ari umukinnyi wa Manchester atazatangira gukina igihe yajuje imyaka y’ubukure gusa ngo umwaka utaha azaba ameze neza ndetse ashobora kujya mu kibuga agakina mu byiciro byo hasi.

Svein Morten Johansen umwe mu bagize akana mu ishyirahamye ry’umupira ku isi FIFA yatangaje ko iki ari igikorwa cyiza ngo kuko cyerekana ko impano zikizamuka zikenewe cyane kugirango abakunzi b’umupira w’amaguru bakomeze baryoherwe.

Yaboneyeho kuvuga ko ubusanzwe mu mategeko agenga FIFA bibujijwe gukinisha umwana uri munsi y’imyaka 16 gusa ngo uyu azaba akina mu cyiciro cyo hasi mu gihe hagitegerejwe ko akura ajye juru ndetse yubahirije amategeko ya FIFA.