Print

HUYE:Umuryango wa Sekora na Nyirasafari ubaye mu buzima buteye ishavu n’agahinda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 14 August 2019 Yasuwe: 3127

Sekora Louis, umusaza w’ imyaka 83 y’amavuko, yavukanye ubumuga bwo kutabona, abagize umuryango we babwirirwa bakanaburara iminsi itatu mu cyumweru kubera kubura icyo barya ndetse n’inzu babamo ikaba ishaje cyane kandi nta n’ibiryamirwa bafite.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Ukwezi aho kuri iki Cyumweru gishize umunyamakuru wacyo yahuye n’ uyu musaza ari kuva iwe yerekeza i Tumba, Sekora Louis wavukanye ubumuga bwo kutabona yari yambaye inkweto zishaje cyane ari kumwe n’ umwana w’ umuhungu umurandata uri mu kigero cy’ imyaka 10.

Sekora yagize ati “Nta kubaho kwanjye rwose, abandi bahawe inka, abandi bubakiwe inzu njye ntayo nubakiwe”

Uyu musaza yavuze ko mu rugo iwe barya rimwe ku munsi habaka ubwo babwiriwe bakanaburara. Yagize ati “Iyo uriye ku manywa nijoro uraryama ukabyihorera.”

Uyu musaza Sekora Louis yahise akomeza urugendo rwe yerekeza i Tumba, ariko mbere yo gukomeza urugendo yarangiye umunyamakuru aho atuye.

Umunyamakuru ageze mu rugo kwa Sekora Louis yasanzeyo umwana w’ umukobwa w’ imyaka 19 n’ undi mukobwa muto uri mu kigero cy’ imyaka 4 n’ abandi bana b’ abaturanyi bari babasuye.

Inzu Sekora abanamo n’ umuryango we ni akazu gato gashaje k’ amategura kometseho akandi gato k’ amabati.

Uwo mukobwa wa Sekora w’ imyaka 19 yari aryamye mu twatsi turi ku irembo, aho kandi byagaragaraga ko afite intege nke, yabwiye umunyamakuru ko aheruka kurya ejo (Kuw Gatandatu).

Ubwo hari mu ma saa cyenda z’ igicamunsi, avuga ko ku manywa batariye. Cyokora yari atetse ibishyimbo ku mashyiga ari mu nzu baramo. Yari ategereje ko se aza gutaha bagira amahirwe akaba yabonye umuha utwo kugerekaho.

Mu ijwi ryumvikanamo ikiniga, uyu mukobwa yavuze ko yavuye mu ishuri arangije uwa gatandatu, ngo gukomeza amashuri byaramunaniye kuko yavaga ku ishuri ashonje agasanga mu rugo nta biryo bihari agasubira ku ishuri atariye hakaba ubwo abuze imbaraga zimusubizayo.

Avuga ko mu ishuri atari umuswa ariko ngo imibereho mibi iwabo babayemo ntabwo yatumye akomeza amashuri.

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko iyo imvura iguye nijoro inzu yabo yuzuramo amazi , imyenda ishaje bararaho igatoha, bakabyuka bakajya guhagarara mu cyumba ababyeyi babo bararamo nubwo nacyo kiva.

Uyu muryango weretse umunyamakuru ibiri mu nzu byose. Muri iyi nzu hari harimo imyenda ishaje abagize uyu muryango baraho n’ inshumangizo bazirikaho akabwana gato k’ ingurube. Nta kintu cyo kurya cyari muri iyi nzu uretse utwumbati nk’ ikilo kimwe twari ku mufuniko w’ indobo.

Umuturanyi w’ umuryango wa Sekora Louis witwa Karegeya Joseph yavuze ko uyu muryango wa Sekora ubayeho nabi cyane yongeraho ko icyo yabasabira Leta ariko nibura yabubakira inzu yo kubamo.

Ubwo twasuraga uyu muryango, umugore wa Sekora Louis, Nyirasafari Antonia ntabwo yari mu rugo. Mu nzira tuvayo nibwo twasanze umugore we Nyirasafari w’ imyaka 69 ku isantere iri hefo y’ iwabo, atubwira ko amafaranga y’ inkunga y’ ingoboka Leta ibaha bayakoresha mu kwatisha umurima agahinga, ubundi agaca inshuro.

Yagize ati “Mu rugo ukuntu turya mba naciye agacuro nakabona tukagateka naba nakabuze tukirarira aho gutyo…Buri munsi saa sita ntabwo turya, turya nijoro gusa”.

Nyirasafari yavuze ko mu minsi irindwi igize icyumweru agenekereje iminsi babwirirwa bakanaburara ari 3. Ibi bihuye n’ ibyo umukobwa we wari mu rugo yavuze, kuko nawe yavuze ko mu cyumweru inshuro barya zitarenga 4 kandi ko barya rimwe gusa ku munsi.

Nyirasafari ati “Icyo nasaba Leta ni uko yatwubakira kuko tuba mu kazu k’ ibyumba 2 , tukarara tubyigana n’ abana , umwe agasasa hano undi agasasa hariya rwose ni ukuri ntabwo nkubeshya.”.

Uyu muryango wa Sekora Louis usaba Leta ko yawubukira bakabona aho kuba, ikanabaha inka muri gahunda ya girinka. Uyu muryango ufite isambu ingana na metero kare 40, gusa Nyirasafari bigaragara ko agifite imbaraga avuga ko Leta ibahaye inka yayitaho akajya ayishakira ubwatsi ntiyicwe n’ umukeno.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Gishamvu yavuze ko atari aziko kwa Sekora Louis babayeho mu buzima bubi cyane avuga ko bagiye gushaka icyo babafasha kugira ngo bave mu buzima bubi babayemo.

Yagize ati “Reka nze mbaze umuyobozi w’ umudugudu kuko hari abajya bafashwa ibyo bahawe bakabipfusha ubusa. Umuntu yareba tukabikurikirana nabo bakagira ubuzima bwiza nk’ abandi.”

Abaturanyi ba Sekora Louis bavuga ko inkunga uyu muryango uhabwa utayipfusha ubusa bakavuga ko kuba Leta ibaha inkunga y’ ingoboka kandi bakarenga bakabwirirwa bakanaburara inshuro nyinshi biterwa ni uko iyo nkunga iba idafite ikiyunganira.


Comments

karori 14 August 2019

nzabandeba.ra