Print

Aidan Tkay waririmbanaga na Dj Pius nyuma akajya kuba muri Australie n’umukunzi we yagarukanye imbaraga zidasanzwe

Yanditwe na: Martin Munezero 14 August 2019 Yasuwe: 1666

Aidan TKay akaba ari umwe mu bahanzi bari bamaze igihe kitari gito batagaragara mu ruhando rwa muzika nyarwanda,dore ko mu minsi yashize yanashinze urugo bituma animukira mu gihugu cya Australie aho umukobwa bashakanye yari atuye.

Aidan Tkay asigaye yibera muri Australie n’umukunzi we

Aidan Tkay kuri ubu yashyize hanze indirimbo ye wenyine iherekejwe n’amashusho ,ndetse bikaba bigaragara ko yayikoze ku bufatanye na 1K Entertainment ihuriro ry’aba Djs bayobowe na Dj Pius bafasha abahanzi barimo Amalon nabandi bari gufasha muri iyi minsi.

Indirimbo nshya ya Aidan TKay yakozwe mu buryo bw’amajwi na Iyzo Pro mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Ma Riva bamwe mu bamaze kubaka izina mu Rwanda.

REBA HASI INDIRIMBO NSHYA YA AIDAN TKAY: