Print

Reba uburanga bwa Uwase Sangwa ugiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss University Africa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 2 September 2019 Yasuwe: 3744

Uwase Sangwa Odylle yabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2019 aho yari yambaye nimero 16.

Mu migambi ye muri Miss Rwanda yari afite umushinga wo gufasha abana b’imfubyi n’abo ku muhanda ndetse no guteza imbere gahunda ya tubarere mu miryango.

Umwaka ushize Umunyana Shanitah ni we waserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss University Africa ariko ntiyabashije kwegukana ikamba, icyo gihe Marlise Sacur ukomoka muri Mozambique yeretse bagenzi be igihandure.

Nubwo Umunyana yeretswe igihandure, yabashije kuza mu bakobwa icumi bageze mu cyiciro cya nyuma bagatoranywamo uhiga abandi.


Comments

gatera 2 September 2019

UBWIZA n’Ubuto ni kimwe mu bintu bidushimisha Imana yaduhaye.Ikibazo nuko millions and millions z’abakobwa n’abagore beza babukoresha mu kwiyandarika kandi Imana ibitubuza.Ahubwo igasaba abantu bakiri bato "gushaka Imana" nkuko Umubwiriza 12:1 havuga.Bible ivuga ko UBWIZA n’Ubuto ari ubusa.Bisobanura ko tubumarana igihe gito,tugasaza ntihagire uwongera kutureba,hanyuma tugapfa.Iyo tutashatse Imana tukiriho,igihano Imana iduha ni ukubura ubuzima bw’iteka kandi ntituzazuke ku munsi wa nyuma.Ntacyo bimaze kwishimisha ukora ibyo Imana itubuza,hanyuma ntuzabeho iteka.Ni ukutagira ubwenge bwuzuye (wisdom).