Print

Umugeni yaciye igikuba ubwo yageraga mu bukwe bwe ari mu modoka ya polisi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 September 2019 Yasuwe: 10408

Mu gihe abageni benshi bagera ahabereye ubukwe mu modoka z’ibitangaza,abandi bakaza batwawe n’amafarashi,uyu mugore Katie we yaziye mu modoka ya polisi kubera ko yahuye n’akajagari k’imodoka nyinshi mu muhanda katewe n’impanuka ikomeye bituma ava mu modoka asaba ubufasha polisi.

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo Katie yageze aho yagombaga gukorera ubukwe ari kumwe n’umupolisi wari umutwaye nyuma yo kumugoboka kugira ngo ntakerererwe ubukwe.

Uyu mugeni yatabawe na n’umupolisikazi kugira ngo ibyishimo bye byo gushyingirwa bidakomwa mu nkokora no gukererwa kugera aho byari kubera.

Katie yagize ati “Ndashima cyane ko umupolisikazi yantabaye ubwo nari mbikeneye cyane.yantwaye ndi kumwe na mama n’umukobwa wanjye gusa ntitwabashije kujyana sogokuru na mubyara wanjye bagombaga kungaragira ndi gushyingirwa.Bahombye ibirori.”

Umuryango wose washimiye uyu mupolisikazi wabafashije ibirori bigataha byari bigeye gukomwa mu nkokora na ambouteillage.