Print

Ngororero: Ba Visi Meya bombi na Gitifu w’Akarere beguye

Yanditwe na: Ubwanditsi 3 September 2019 Yasuwe: 13394

Nkuko byemejwe n’umuyobozi wa Njyanama y’akarere ka Ngororero,Dr Jean Paul Dushimumuremyi,yavuze ko abeguye ari ba visi Meya babiri barimo ushinzwe ubukungu n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage hamwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere.

Uyu muyobozi yabwiye RBA ko aya mabaruwa aba bayobozi bayanditse bavuga ko bumva batagishoboye kuzuza inshingano zabo ariko ngo hari inshingano batuzuzaga uko bikwiriye ndetse ngo bagiriwe inama kenshi biba iby’ubusa.

Yagize ati "Icyo bahurijeho ni uko bavuze ko batagishoboye kuzuza inshingano basabwa.Iyo umuntu avuze ko abona ingufu ze zidahagije ngo asohoze inshingano ze,urabireba ukamureka akagenda akaruhuka ukareba uko ibyo yari ashinzwe byakorwa n’undi ubishoboye kurushaho.

I Ngororero hakaba hateganyijwe inama idasanzwe muri iki gitondo y’abagize Inama Njyanama y’Akarere igamije gusuzuma ubwegure bw’aba bayobozi.

Uyu muyobozi yavuze ko hari inshingano aba bayobozi bananiwe gukora ariyo mpamvu bibwirije kwegura,gusa iyi nama igiye kubisuzuma ibone kwemeza ubwegure bwabo.


Comments

nzayisenga patrick 3 September 2019

Surya gutters uburezi ara bwibanda landing umunya byaha things nta wumwirukanye