Print

Aubameyang yatunguye benshi kubera ibyo yakoreye Granit Xhaka bakinana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 September 2019 Yasuwe: 3014

Abafana ba Arsenal bamwe ntibishimiye uko Xhaka yatangiye uyu mwaka w’imikino aho akomeje gukora amakosa menshi mu kibuga hagati bigatuma ikipe itsindwa ariyo mpamvu bashyize video kuri Instagram yitwa AFTV bavuga ko yagurishwa bwishimirwa na mugenzi we Aubameyang bakinana.

Xhaka ukunze gushinjwa gutsindisha Arsenal,atangiye kwamaganwa n’abafana bayo binyuze ku mbuga nkoranyambaga none byabaye nk’ibifata indi ntera ubwo na Aubameyang yishimiraga[ yakandaga like] ku butumwa busaba ko uyu mukinnyi wo hagati agurishwa we na Mustafi.

Ubu butumwa bwagiye hanze nyuma y’aho Xhaka akoze penaliti itari ikwiriye ku mukino Arsenal iheruka kunganyiriza mu rugo na Tottenham ibitego 2-2 muri Premier League.

Aba bafana ba Arsenal bavuze ko nta gitangaje kuba Pierre-Emerick Aubameyang yakwishimira ubutumwa bwamagana Granit Xhaka kuko imyitwarire yabo itandukanye aho umwe atanga umusaruro undi we akaba asenya ibyo abandi bagezeho.