Print

Umuraperikazi Young Grace yashyize hanze amafoto agaragaza isura y’umwana aherutse kwibaruka [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 September 2019 Yasuwe: 3986

Young Grace wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye,yagaragaje isura y’umukobwa we uzwi nka Diamante ku nshuro ya mbere,nyuma yo kumwibaruka tariki ya 24 Kanama 2019.

Young Grace wabyariye mu bitaro bya Gisenyi iwabo,yashyize aya mafoto y’umwana we ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kwishimana n’abakunzi be batari bake.

Young Grace yabyaranye Diamante n’uwahoze ari umukunzi we Rwabuhihi Hubert uzwi nka Pique baherutse gutangaza ku mugararagaro ko batandukanye.