Uyu munyeshuri akomoka mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza, yiga mu mwaka wa kabiri mu masomo y’Amateka, Ubumenyi bw’isi n’uburezi (History, Geography with Education).
Amakuru avuga ko uriya muhungu yakundaga umukobwa nyuma uyu mukobwa aza gukundana n’undi muhungu.
Uyu musore yagerageje kwiyahura akoresheje umuti wica imbeba uzwi nka Sumu ya Panya, aza kubonwa na bagenzi be bihutira kumugeza ku bitaro bya Gahini.
Aime Placide Muhire, Umunyeshuri ushinzwe gutanga amakuru muri iriya Kaminuza avuga ko ubuzima bw’uyu munyeshuri bumeze neza ndetse ko akomeje amasomo nk’ibisanzwe.
Uyu munyeshuri ushinzwe gutangaza amakuru arebana n’abanyeshuri avuga ko iki gikorwa ntacyo cyangije mu mibereho isanzwe.
Ati “Nta gikuba cyacitse kubera ibyabaye, nta mwuka mubi byateje mu banyeshuri kuko nta muntu wigeze asiba ishuri kuko hari mugenzi wabo wagerageje kwiyahura.”
Muhire agira inama abanyeshuri bagenzi be yo kwitekerezaho mbere y’uko bafata umwanzuro bakamenya igifitiye akamaro ubuzima bwabo, ntibumve ko kwibabaza ari cyo gisubizo cya nyuma.
Ibi bije nyuma y’uko mu mujyi wa Kigali naho hatangajwe inkuru y’umukobwa wiyahuye kuko umusore bakundanaga yamwanze.
Uyu we ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishije yaje kwitaba Imana mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.
Ibi nibihuha mureke gukomeza kumvuga p arimwe aruwo wabahaye amakuru hari numwe wamvugishije koko?