Print

Umugabo yavuze ko yafatiye ku ngufu mu bwiherero umwana w’imyaka 7

Yanditwe na: Martin Munezero 10 September 2019 Yasuwe: 2781

Ku munsi wa mbere w’urubanza rwe mu mujyi wa Pretoria, Nicholas Ninow yanemeye icyaha cyo gutunga ibiyobyabwenge.

Nyuma yo gufatwa ku ngufu k’uwo mwana w’umukobwa, hatangijwe igikorwa cyo ku rubuga rwa internet cyo gufasha mu kuvuza no kugarurira ubuyanja uwo mukobwa.

Ibikorwa byinshi byo mu gihe cya vuba gishize by’ihohotera ryo mu ngo - birimo n’ifatwa ku ngufu n’iyicwa ry’umunyeshuri Uyinene Mrwetyana w’imyaka 19 ryabereye i Cape Town - byatumye habaho imyigaragambyo mu gihugu.

Perezida Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo yasezeranyije ko azaharanira ko hashyirwaho ibihano birushijeho gukara ku bafata abagore n’abakobwa ku ngufu ndetse no ku bicanyi.