Print

Gafotozi ukomeye ku isi yatumye isi yose icika ururondogoro kubera amafoto yashyize hanze ikiyoka kinini kiri kurwana n’ingona [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 September 2019 Yasuwe: 6610

Uyu gafotozi ukomoka ahitwa Albuquerque muri leta ya New Mexico muri US,yavuze ko yari yicaye ku bwato ari gufata ibyo kurya bya saa sita hanyuma abona intambara irarimbanyije hagati y’iki kiyoka n’ingona.

Uyu mugabo yavuze ko akimara kubona iyi ntambara yari ikaze yahise abikura camera ye atangira gufata iyi ntambara.

Kevin yagize ati “Nari nicaye ku bwato ndi kurya ubwo ibi bintu byabaga.sinashoboraga kumva ibiri kuba.Numvise imirwano mu mazi,ndebye mbona ingona iri mu mazi abira.Uruziramire rwakomeje kuniga ingona.Rwavunye amaguru yose y’iyi ngona.”

Kevin yavuze ko yari yicaye mu bwato bwari muri metero 9 y’aho iyi mirwano yari iri kubera.Iyi mirwano yamaze iminota 8.

Kevin yavuze ko umurwano nk’uyu nguyu udakunze kubaho ndetse avuga ko bizamusaba gutegereza igihe kinini kugira ngo azongere kubibona.