Print

Musanze: Umugore wakubiswe n’umugabo we wahoze ari Visi Meya yandikiye urukiko amusabira imbabazi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 September 2019 Yasuwe: 5104

Ndabereye Augustin uherutse kweguzwa ku nshingano zo kuba Visi meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu,yaburanishijwe kuri uyu wa Kabiri taliki ya 10 Nzeri uyu mwaka,ku byaha birimo gukubita no gukomeretsa umugore we.

Umugore wa Ndabereye yandikiye urukiko amusabira imbabazi kuri ibi byaha yamukoreye ndetse n’uyu mugabo yemeye iki cyaha cyo gukubita uyu mugore.

Ndabereye abajijwe niba yemera ibyaha akurikiranyweho, yavuze ko yemera icyo gukubita no gukomeretsa uwo bashakanye ariko atemera icyo kumuhoza ku nkeke, akavuga ko yamukubise inshuro imwe mu ijoro ryo kuwa 29 Kanama 2019, ari nabwo yahise atabwa muri yombi.

Ubushinjacyaha bwakemanze iyi baruwa yanditswe n’uyu mugore, buvuga ko yayandikishijwe n’abamushyizeho igitutu, bugasaba ko yateshwa agaciro kuko ngo abayimwandikishije batumwe na Ndabereye.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko mu ijoro yakubisemo umugore we akamukomeretsa bikomeye kugeza ubwo ajyanywe kwa muganga, yamuhoye ko atigeze amugaburira kandi atanubahiriza inshingano z’urugo zirimo kugira isuku.

Bwavuze kandi ko Ndabereye atari ubwa mbere yari akubise umugore we kuko ngo no mu 2014 yigeze kumukubita atwite, icyo gihe ngo akanahukana amuhora ko atakoze isuku mu bwogero.

Si icyo gihe gusa kuko ngo no mu 2017 yamukubise mu bihe bitandukanye, ari naho Ubushinjacyaha bwahereye busaba ko yafungwa iminsi 30 kugirango iperereza rikomeze.

Ku ruhande rw’umwunganira, Me Habimana Donat, yasabye ko Ndabereye yaburana ari hanze, ariko anasaba Ubushinjacyaha kugaragaza ibimenyetso bikomeye bituma bikekwa ko icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye uyu mugabo yagikoze.

Ndabereye abazwa ku bijyanye no kuba yarapfuye umusatsi umugore we akanamukomeretsa, yemera ko yamukomerekeje ari kumukubita ariko atigeze amupfura umusatsi, agasaba imbabazi z’ibyaha yemera.

Urukiko ruzafataho umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2019, ari nabwo ruzatangaza umwanzuro warwo ku ibaruwa y’umugore wa Ndabereye imusabira kurekurwa.

Ndabereye yagejejwe kuri Station ya RIB ya Musanze mu gitondo cyo kuwa Gatanu tariki 30 Kanama 2019,amaze gukubita umugore we akamukomeretsa bikomeye byanamuviriyemo no guhungabana.

Inkuru ya IGIHE