Print

Intambara hagati ya Cindy na Sheebah Karungi irarimbanyije bapfa ubwiza[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 11 September 2019 Yasuwe: 3146

Ikindi Cindy yari yavuze ko kugirango Sheebah agere ku rwego rushimishije asigaje indi myaka 5 ari mu muziki kugirango agere ku rwego Cindy agezeho.

Sheebah we yanditse ku rubuga rwe rwa facebook avuga ko ntawe bahanganye ahubwo ahanganye nawe ubwe gusa. Cindy akunda kwiyita King herself mbese niwe mwami w’injyana ya Dancehall muri Uganda ariko Sheebah atabyemera avuga ko ari we uruta Cindy.

Byakomeje guteza umwuka mubi kugeza ubwo bigiye mu bafana ndetse n’abahanzi batandukanye babivugaho nka Grace Nakimera abajijwe uwo abona uruta undi yavuze ko Cindy amaze imyaka myinshi kurusha Sheebah muri muzika kandi akora neza ndetse atwara ibihembo ati “Bose nibeza ariko Cindy amurenzeho”

Cindy avuga ko Sheebah akeneye indi myaka 5 ndetse n’indirimbo 2 zikunzwe cyane zamuzamura mu ntera ndetse agatwara n’ibihembo bikomeye kugirango amwemere. Bamwe bakomeje bandika ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook ko Cindy ariwe muhanga ariko abandi bakavuga ko ari Sheebah.