Print

Umuhanzikazi Oda Paccy yavuze ko abazamuteza ab’Isi azabimenya n’abazamutega isosi azarya imboga

Yanditwe na: Martin Munezero 11 September 2019 Yasuwe: 1361

Oda Paccy umaze igihe atumvikana mu njyana yamenyekaniyeho ya Hip Hop cyangwa se Rap,yagarukanye indirimbo iri mu njyana ya Trap ari nayo njyana umuntu yahamya ko iri kugenda yigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki ku isi.

Indirimbo Oda Paccy yashyiriye hanze rimwe n’amashusho yayo,ikaba irimo imirapire idasanzwe y’uyu muhanzikazi,ibintu byatunguye abatari bake biyumvishaga ko adashobora kuba yarapa muri buriya buryo twavuga ko bugezweho mu njyana ya Hip Hop.

Muri iyi ndirimbo Oda Paccy aba avuga ko abantu bazamutega imitego akabimenya hanyuma nibagerageza guca iburyo we azaca ibumoso,yewe ngo ni banamutegera mu Isosi azarya imboga gusa.

Oda yavutse taliki 6 Werurwe 1990, avukira mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, mu Gatsata. Ni impfura mu muryango w’abana babiri, akaba afite nyina umubyara gusa.

REBA HASI AMASHUSHO Y’INDIRIMBO NSHYA YA ODA PACCY: