Print

Umugore wa John Legend yandagaje Donald Trump wamwise umushizi w’isoni

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 September 2019 Yasuwe: 3800

Mu minsi ishize perezida Trump yatutse uyu mugore mu cyongereza ko ari umugore ufite akanwa kuzuye amagambo y’urukozasoni ["foul-mouthed wife"] ariyo mpamvu Chrissy Teigen nawe yamututse ko ari "a**hole."

Ubwo Teigen yarimo atembera mu mujyi wa LA,yahuye n’abanyamakuru bamubajije uko yakiriye amagambo Trump yamuvuzeho we n’umugabo we John Legend,abasubiza ko atajya avuga Trump ari kumwe n’abakobwa be Miles na Luna.

Teigen yavuze ko yishimiye ko Trump amwanga ndetse avuga ko nawe nta rukundo na ruke afitiye uyu muperezida uherutse kumutuka we n’umugabo we abaziza ko ngo batamusingiza muri gahunda nziza amaze kugeza kuri USA.




Chrissy Teigen n’umugabo we John Legend