Print

Umunyamakuru wo mu Butaliyani yirukanwe azira Lukaku

Yanditwe na: Martin Munezero 16 September 2019 Yasuwe: 3347

Aya magambo uyu musesenguzi witwa Luciano Passirani yayavuze ubwo yavugiraga kuri Televiziyo yitwa TopCalcio24.

Yagize ati” uramutse ugendanye na we imbonankubone yakwivugana. Uburyo bwonyine bushoboka bwatuma umukira ni ukumuha byibura imineke 10 yo kurya.”

Fabio Ravezzani uyobora ikiganiro cy’iriya Televiziyo Passirani yakoreyemo ririya bara, yavuze ko n’ubwo yahise asaba imbabazi bidakuyeho batazongera kumukoresha. Razzevani yashimnagiye ko Passirani w’imyaka 80 y’amavuko yakoresheje umuzimizo usobanura irondaruhu, agerageza gusobanura Lukaku.

Ku bwe ngo amakosa uriya musaza yakoze ntashobora kwihanganirwa, kabone n’aho yaba yarayakoze ku bw’inyungu z’amafaranga.

Romelu Lukaku wageze muri shampiyona y’Ubutaliyani mu mpeshyi y’uyu mwaka avuye muri Manchester United, ni we wafashije ikipe ye ya Inter de Milan gutsinda Udinese igitego 1-0.

Si ubwa mbere Romelu Lukaku agaragarijwe irondaruhu kuva yagera muri shampiyona y’Abataliyani, kuko no mu mukino Inter akinira yatsinzemo Cagliari yaririmbiwe indirimbo yitwa inguge.