Print

Abatoza 3 bari kuganirizwa mu ibanga kugira ngo bazavemo usimbura Zinedine Zidane ushobora kwirukanwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 September 2019 Yasuwe: 4326

Ibinyamakuru byo ku mugabane w’I Burayi byatangaje ko kuri ubu umuyobozi wa Real Madrid,Florentino Perez yatangiye kurambagiza umutoza wo gusimbura Zidane aho ku isonga yatangiye kuganiriza abatoza batatu barimo Massimiliano Allegri,Jose Mourinho na Xabi Alonso wigeze kuyikinira.

Ibinyamakuru byo muri Espagne biravuga ko Perez afitiye icyizere Jose Mpurinho ku isonga ndetse ngo uyu munya Portugal umaze igihe kinini adatoza nyuma yo kwirukanwa na Manchester United mu Ukuboza 2018 ashobora gufata aka kazi.

Undi mutoza ufite amahirwe yo guhabwa akazi muri Real Madrid ni umutaliyani Massimiliano Allegri wirukanwe muri Juventus uyu mwaka,akaba kuri ubu nta kazi afite.

Ku mwanya wa nyuma haraza umunya Espagne Xabi Alonso utoza abakiri baton awe ngo Perez amubonamo ubushobozi bwo kuba yavana Real Madrid aharindimuka.
Amakuru avuga ko Zidane aramutse yirukanwe yahabwa impozamarira ya miliyoni 70 z’amapawundi nkuko amasezerano ye abiteganya.

Zinedine Zidane wafashije Real Madrid gutwara UEFA Champions League 3 yikurikiranya,yabuze ibisubizo byo kugarura iyi kipe ku rwego rwo hejuru cyane ko kuwa Gatatu w’iki Cyumweru yitwaye nabi bigaragarira buri wese muri Champions League.




Abatoza barimo Mourinho,Allegri na Alonso bashobora kuvamo umusimbura wa Zidane mu minsi iri imbere