Print

EAC:U Burundi bugiye kujyanwa mu nkiko

Yanditwe na: Martin Munezero 23 September 2019 Yasuwe: 1678

Iri huriro ryitwa East African Civil Society Organization Forum rivuga ko kugeza ubu u Rwanda na Uganda ari byo bihugu byonyine bidafite ibirarane mu gutanga uriya musanzu.

Ngo Tanzania, Kenya na Sudani y’epfo ntibyishyura neza ibyo byiyemeje bityo ngo bigomba gusobanurira urukiko impamvu.

Ikirego rya ririya huriro gishingiye ku bisabwa mu ngingo ya 143 y’itegeko rigenga EAC risaba ibihugu biyigize gutanga umusanzu byiyemeje kandi ku gihe cyagenwe.

Ibaruwa isobanura ikirego cya ririya huriro yagejejwe ku muyobozi mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko, Umuyobozi mukuru w’Inteko ishinga amategeko ya EAC Martin Ngoga, Uyobora ihuriro ry’abaminisitiri bo muri uyu muryango Richard Sezibera.

Abo muri ririya huriro bibaza impamvu ibihugu nka Kenya na Tanzania( biri mu bihugu bikize kurusha ibindi muri EAC) byananiwe gutanga umusanzu byiyemeje.

Umuyobozi waryo witwa Martha Makenge avuga ko kuba u Rwanda na Uganda byararangije gutanga imisanzu yabyo ari ibyo gushimirwa.

Sudani y’epfo ifite ibirarane byinshi kurusha ibyo mu bindi bihugu. Igomba kwishyura miliyoni $21, hagakurikiraho u Burundi bugomba kwishyura miliyoni $13.